RIB yataye muri yombi umukozi wa REG wakiriye Ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 ni bwo RIB yatangaje ko uwari umwe mu ba tekinisiye bakuru [Chief Technician] muri REG, yafashwe yakira ruswa yatse umukiliya none ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Ibinyujije kuri twitter, RIB yasabye abaturarwanda gutanga umusanzu mu gukumira icyaha cya ruswa kuko kimunga ubukungu bw’igihugu.

Yagize Iti “RIB iributsa abaturarwanda bose ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza. irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.”

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, indonke [ruswa] iyo ariyo yose mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa akifashisha imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibi bihano kandi binahabwa umuntu usezeranga gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose kugira ngo hatangwe serivisi runaka cyangwa se kugira ngo ntitangwe.

Uretse kuba umuntu yakora icyaha kerekeranye na ruswa kugira ngo serivisi runaka itangwe cyangwa ntitangwe, iyo agikoze kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko igihano kiriyongera, kikaba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi wa REG rumukurikiranyeho icyaha cya ruswa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)