Iki kibazo cyatangiye kumvikana mu ntangiriro z’iki cyumweru aho bivugwa ko itsinda ry’urubyiruko ryari ryarahawe gukora iyi mirimo ryasesaguye ndetse rikidagadura muri miliyari 16 Frw zari zigenewe uyu mushinga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hatangiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo yemeza ko kugeza ubu nta cyaha kiragaragara.
Ati “Iki kibazo RIB iri kugikoraho iperereza ariko kugeza ubu ngubu nta byaha biragaragara. Nta bikorwa bigize ibyaha biragaragara. Iperereza rirakomeje.”
RIB yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa 27 Nyakanga 2021, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ari narwo rushinzwe imirimo yo kubaka iki kibuga cya Golf rwasohoye itangazo rivuga ko nta mitangire mibi y’amasoko yabayeho nka kimwe mu byaha byavugwaga muri iki kibazo.
Kuva mu 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangiye ibikorwa bigamije gushaka uko Ikibuga cya Golf cya Kigali giherereye i Nyarutarama cyavugururwa bijyanye n’igihe, kikava ku kugira imyobo icyenda ahubwo ikikuba kabiri ikaba 18 ku buryo kijya ku bipimo mpuzamahanga.
Muri icyo gihe ngo Sosiyete y’Abafaransa yitwa Gregori International & Gary Player, yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga no kubaka hanyuma ikazishyurwa miliyoni 4$ birangiye.
RDB yaje gushyira mu maboko RSSB uyu mushinga kugira ngo iwugenzure, ku buryo wari kuzaba kimwe mu bikorwa u Rwanda rwifashisha mu gutuma abari kwitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu bo muri Commonwealth, CHOGM, bagubwa neza.
Kuko ari umushinga usaba amafaranga menshi, byabaye ngombwa ko RSSB imenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamugambi kugira ngo ibihe umugisha. Ngo muri Kanama 2019, Inama y’Ubutegetsi ya RSSB yagennye ko hashingwa ikigo gifite igishoro cya miliyari 19,6 Frw kizajya kigenzura ibikorwa byose bijyanye n’icyo kibuga.
Ikigo cyahawe gukurikirana uwo mushinga ni cyo cyashyizwe mu majwi ku mikoreshereze mibi y’umutungo wagenwe mu kubaka iki kibuga, ni amakuru RSSB ivuga ko nta shingiro afite.