RPF yifatanyije na CPC yujuje imyaka 100 mu nama yahuje amashyaka yo mu bihugu 170 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umuryango FPR inkotanyi wabitangaje binyuze mu nama y’imitwe ya politiki yo hirya no hino ku Isi yateranye ku butumire bwa The Communist Party of China (CPC).

Iyi nama yahurije hamwe imitwe ya politiki irenga 500 yo mu bihugu birenga 170, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abaturage babayeho neza: Inshingano z’imitwe ya politiki.”

Umunyamabanga Mukuru wa CPC akaba na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko mu rugendo rw’iterambere nta muntu cyangwa igihugu gikwiye kubuza amahirwe.

Ati “Mu nzira iganisha ku mibereho myiza ya bose, nta gihugu kigomba gusigara inyuma, ibihugu byose bikwiye amahirwe n’uburenganzira bwo gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko u Bushinwa buzakomeza kwibona mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yagize ati “U Bushinwa ntibuzigera bushaka kuba mpatsibihugu, kwaguka cyangwa kugena icyo ibindi bihugu bikora, kandi buzahora ari umunyamuryango w’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

Perezida Xi yasabye imitwe ya politiki kwimakaza ugushyira hamwe kw’abatuye Isi hagamijwe guhuza umugambi ku bijyanye n’ahazaza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, witabiriye iyi nama yavuze ko uyu muryango wifatanyije na CPC mu kwizihiza imyaka 100 imaze ishinzwe.

Yavuze ko imitwe ya politiki ikwiye kuba izingiro ry’ubufatanye bw’abatuye Isi.

Ati “Mu Isi yacu yabaye umudugudu, ubusabane mpuzamahanga hagati y’abaturage bacu buri kwiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye, ku bw’ibyo biraduhamagarira kurushaho guteza imbere ibijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu byacu. Imitwe ya politiki yacu igomba kugira uruhare rutaziguye kugira ngo ubu bufatanye bubeho.”

Yakomeje avuga ko FPR yumva neza inyungu ziri mu kwimakaza ubuyobozi bushyira imbere abaturage.

Ati “FPR iha agaciro akamaro gakomeye kari mu ntekerezo yo gushyira imbere abaturage nk’ihame ry’ingenzi riri mu miyoborere igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Ngarambe yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize ubuyobozi bw’u Bushinwa bwagaragaje impinduka zatumye iki gihugu uyu munsi kiri mu bihangange.

Ati “Mu myaka irenga 20 ishize imiyoborere y’u Bushinwa izana impinduka yabaye imwe mu nkuru zikomeye ndetse ituma iki gihugu kijya mu mwanya ukwiye mu ruhando mpuzamahanga. Uyu munsi u Bushinwa bufatwa na benshi nk’urugero rwiza mu bijyanye n’imiyoborere izana impinduka. Ndabibashimira.”

CPC yizihije imyaka ijana u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku Isi ndetse ibipimo bitandukanye by’ubukungu bigaragaza ko mu 2030, aricyo gihugu kizaba kiri ku mwanya wa mbere mu bukungu.

U Bushinwa ku ngoma ya CPC, bwakoze agashya kataraba ahandi ku Isi, ko kuvana abaturage miliyoni 700 mu bukene mu myaka 30 ishize.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe , yavuze ko uyu muryango wumva neza akamaro ko gushyira imbere abaturage mu bibakorerwa
Umunyamabanga Mukuru wa CPC akaba na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko mu rugendo rw’iterambere nta muntu cyangwa igihugu gikwiye kubuza amahirwe
Iyi nama yitabiriwe n'abakomiseri batandukanye b'Umuryango FPR Inkotanyi
Umujyanama Mukuru w'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yitabiriye iyi nama yahuje amashyaka arenga 500
Komiseri Uwacu Julienne ni umwe mu bari bahagarariye FPR muri iyi nama

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)