RRA yasabwe gukusanya miliyari 1 774 Frw mu 2021/2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yamurikiraga Abaturarwanda ingamba zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora mu mwaka wa 2021/2022.

Yavuze ko mu mwaka ushize wa 2020/2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabashije kwesa umuhigo, ku ntego yari yihaye yo gukusanya agera kuri miliyari 1 579 Frw irenzaho ikusanya miliyari 1 643 Frw, bivuze ko intego bayigezeho ku ijanisha rya 103.3%.

Yongeyeho ati “Mu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 dutangiye, turasabwa gukusanya miliyari 1 774 Frw intego yose hamwe twahawe ingana na 46 % by’ingengo y’imari ya miliyari 3 807 Frw.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo RRA ibashe kugera kuri iyi ntego bizasaba ubufatanye bw’abasora, binyuze mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano umuntu wese usora aba afite zo kwishyura umusoro kandi ku gihe.

Yagize ati “Muri uyu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 dutangiye, twiyemeje kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora twibanda ku byiciro byose bifite inshingano zo gusora muri rusange. Turabasaba kwiyandikisha ku misoro ibareba, gufata no gukoresha EBM, gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe, gukora imenyekanisha ryuzuye kandi ry’ukuri.”

RRA yatangaje ko mu bijyanye no gushishikariza abasora kubahiriza ishingano izibanda ku nzego z’imirimo zirimo urwego rw’ubwubatsi, urwego rw’itangazamakuru n’itumanaho, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’abunganira abatumiza ibicuruzwa mu mahanga muri za gasutamo.

Ruganintwali yavuze ko nubwo umubare munini w’abasora wubahiriza inshingano zabo zo gusora, hakiri imbogamizi z’abica amategeko yo gusora nkana, ibintu yavuze ko bizashyirwamo imbaraga muri uyu mwaka kugira ngo bicike.

Ati “Tuzakorana n’abafatanyabikorwa mu guhugura abasora babarizwa mu nzego z’imirimo byagaragaye ko zitubahiriza neza inshingano zo gusora. Tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura ibibazo bijyanye no kutubahiriza inshingano zo gusora n’abasora bakora nabi bagamije kunyereza imisoro n’amahoro.”

Yakomeje asobanura ko muri uyu mwaka hazashyirwa ingufu mu gukangurira abacuruzi gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EBM, batanga inyemezabwishyu kandi hagenzurwe niba zikoreshwa neza nk’uko byagenwe kuko ngo usanga ahenshi umucuruzi aha umukiliya inyemezabwishyu ya EBM igihe ayimusabye gusa.

Yibukije Abanyarwanda bose ko bagomba kuzirikana ko kunyereza imisoro n’amahoro ari icyaha nk’ibindi kandi gihanwa n’amategeko, abasaba kwirinda kugikora no gufatanya n’abagikora ndetse no gutanga amakuru ku bantu bose batubahiriza amategeko y’imisoro n’amahoro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu cy’Imisoro n'Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali yatangaje ko iki kigo cyasabwe gukusanya amafaranga angana na miliyari 1 774 Frw mu mwaka w’isoresha wa 2021/22



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)