Rubavu: Abarwariye Covid-19 mu ngo bahawe amata n’imbuto byo kubondora - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Minisitiri y’Ubuzima itanga inama z’uko abarwariye Covid-19 mu rugo bakwiye kurya indyo yuzuye kugira ngo bibafashe gukira vuba, gusa bamwe muri abo barwayi bakunze kugaragaza ko kuyibona bitaborohera kuko baba bari mu rugo ntibabone uko bashobora guhaha ibirimo imbuto n’amata na cyane ko abenshi baba badasanzwe babirya mu buryo buhoraho.

Ni muri urwo rwego abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu bagize igitekerezo cyo gukusanya inkunga yaguzwemo ibirimo amata n’imbuto, bishyikirizwa abarwayi ba Covid-19 kugira ngo bibafashe gutora mitende vuba.

Sheikh Kibata Djuma, Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko batekereje kuri iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abarwayi ba Covid-19 koroherwa vuba, ibihe bya Guma mu Rugo byarangira bakazasubira mu mirimo yabo nta nkomyi.

Ati “Aba barwayi barababaye kandi nta buryo bwo gusohoka ngo bajye guhaha bafite. Mu muco wo gushyira hamwe usanzwe uturanga muri FPR, twumvise ko hari icyo twakora mu bushobozi bwacu mu rwego rwo gufasha abarwayi bose bo muri uyu Murenge koroherwa bagakira vuba.”

Bankundiye Yvonne ni umwe mu bagejejweho iyi nkunga, aho amaze iminsi 10 arwariye Covid-19 mu rugo. Yavuze ko iyi nkunga batewe izabafasha gukira vuba, ati “Baratwunganiye baduhaye amata harimo n’imbuto kandi ni zo badutegetse kurya, biradushimishije kuko byari bihenze, aho buri minsi ibiri nakoreshaga ibihumbi 3 Frw, ubushobozi bukambana bucye. Ubu bufasha buzatuma dukira vuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko cyeretse abarwayi ko batari bonyine kandi kikabafasha mu buryo bw’amikoro kuko imbuto n’amata basabwaga byabahendaga, dore ko bamwe badafite ubushobozi buhambaye.

Ati “Abarwayi bishimye cyane kuko bizabafasha gukira vuba. Iki gikorwa cyaberetse ko atari bonyine mu burwayi bwabo kandi turasaba n’abandi baturage babishoboye gutera abaturanyi babo inkunga muri ibi bihe, bibanda ku barwayi ba Covid-19 bari hafi yabo, kugira ngo iki cyorezo tugitsindire hamwe.”

Kibata yavuze ko bazakomeza gutera inkunga abaturage bafite ingorane muri ibi bihe bya Covid-19, ati “Tuzaharanira ko abaturage batazasonza duhari.”

Mu Rwanda hari abarwayi ibihumbi 15 barwariye Covid-19 mu ngo zabo, Umurenge wa Gisenyi ukaba ufite abarwayi 69 bose bahawe imfashanyo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze amata n'imbuto ku barwayi ba Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, January 2025