Umwe muri aba basezeze, yavuze ko baje mu nama ya JOC ku Karere isanzwe yitabirwa n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ariko kuri iyi nshuro na bo bari batumwe.
Yavuze ko iyo nama yari iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu ndetse n'umusirikare ukomeye ndetse n'Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw'Akarere.
Ngo batunguwe no kuba inama yagezemo hagati Vice Mayor agatangira guhamagaza bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari agaragaza amakosa yabo.
Yakomeje agira ati 'Ndetse akabasaba gusohoka, bagakurikira umuyobozi w'Akarere ushinzwe imirimo rusange (DM) wari ufite impapuro.'
Ngo ubwo bageraga mu biro by'uwo muyobozi ushinzwe imirimo rusange, yahitaga abasaba kwandika amabaruwa basezera ku kazi.
Avuga ko bamwe bashatse kubyanga ariko bakabihatirwa n'umuyobozi ushinzwe abakozi hamwe n'umuyobozi ushinzwe imirimo rusange babotsa igitutu ko nibatabikora ako kanya bazabasanga mu kazi kandi ko batazababuraho amakosa.
Bamwe mu banditse basezera, bakomeye akazi ndetse babimenyesheje ubuyobozi bw'Intara na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kugira ngo barenganurwe mu gihe abandi bo bagahagaritse.