Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yemeje aya makuru, avuga ko bamuhagaritse amezi atatu kubera kutubahiriza inshingano ze agatanga amakuru y’ibinyoma.
Ati “Twamuhagaritse mu buryo bw’imyitwarire, azamara amezi atatu. Akanama kabishinzwe kamusabiye guhagarikwa kuko hari amakosa yakoze mu rwego rw’akazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Rugerero. Hari amakuru yatanze mu rukiko bituma umuturage atsindwa urubanza, ayo makuru yayateguriwe n’abandi kuva hasi baramubeshya.”
Yakomeje avuga ko uyu Gitifu azamara amezi atatu adakora, atanahembwa.
Ku ruhande rwa Nkurunziza Faustin, avuga ko ibyakozwe bidakwiriye kuko afite ibimenyetso byerekana ko arengana.
Ati “Ni amatiku ntabwo ari ko biri, ariko muri za ndangagaciro twatojwe umuntu yirinda kuzana ibyo guhangana; iyo umuntu agufiteho ububasha afata icyemezo kiri mu bubasha bwe. Nabahaye ibisobanuro ndangije nshyiraho n’ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana mu nyandiko inzego zose zirabifite, nta kundi ikije uracyakira. Barinda kuvuga ngo umuntu yatsinzwe kubera amakuru namutangiye atari yo, ko ubundi yajuriye babonye ko ayo bo batanze yatumye atsinda?”
Amakuru atugeraho ni uko umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu Murenge wa Rugerero yigeze kwibwa inka, noneho iza kuboneka mu rugo rw’uwitwa Nkundabandi Charles, bivamo urubanza yaje gutsindwa biturutse kuri raporo ubuyobozi bw’umurenge bwakoze; yemezaga ko uyu muturage yahawe inka mu 2006 muri Gahunda ya Girinka, mu gihe we yavugaga ko yayihawe mu 2012.
Ubushinjacyaha bwaje gusaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaza igihe nyacyo uyu muturage yaherewe inka, bigaragara ko yayihawe mu 2013 bituma bahagarika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse n’umuturage ahita anajurira muri uru rubanza.