Ruhango: Abakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bamaze gucibwa miliyoni 120 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo gikomeje gutigisa Isi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza bigishwa bagacibwa n’amande nk’uko Inama Njyanama yabiteganyije.

Ati “Ubu tumaze kugeza muri miliyoni 120 kuva Covid-19 yagera mu Rwanda. Mu Ntara y’Amajyepfo iyo urebye ubona turi mu turere tumaze guca amafaranga menshi ariko ntabwo ari cyo twifuzaga. Twifuza ko abaturage ubundi bakagombye kuba bumva noneho ntibageze igihe cyo gucibwa amafaranga.”

Abafatwa barimo abafungura utubari kandi tutemewe, abajya gusengera ahatemewe, abanywera inzoga mu tubari, abakoresha ibirori, abatinda gutaha ku masaha yateganyijwe n’abandi.

Kugeza ubu imirenge itandatu muri icyenda igize Akarere ka Ruhango iri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwinshi bw’abanduye Covid-19 bayibonekamo.

Habarurema yasabye abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo kubyakira neza, bakumva ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bwabo.

Yakomeje ati “Twirinde cyane ni umwanya tuba duhawe wo kugira ngo twirinde Guma mu Rugo yaziyongera kuri iyi. Iminsi 14 dufite irahagije kugira ngo uwari urwaye akire ndetse n’uwakwandura uyu munsi mu minsi 14 yaba yakize ku buryo nyuma yayo twaba tudafite umurwayi n’umwe, noneho ikiruta ibindi tukabona ko nta muntu ucyandura, abaturage bagasubira mu mirimo yabo nk’uko isanzwe.”

Mu minsi ishize abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe bagaragaje ko bari bafite ibyifuzo baje gusengera birimo gusaba Imana ngo ibakize Covid-19, gusaba amafarannga y’ishuri n’ibindi. Bemeye ko bakoze amakosa bavuga ko batazabisubira.

Kuri ubu imirenge itandatu yo mu Karere ka Ruhango iri muri Guma mu Rugo
Ibiribwa biri mu byakomeje gucuruzwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo
Ukeneye kugira aho ajya ari kubanza gutanga ibisobanuro
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abatanga serivisi z'ubucuruzi bw'ibiribwa n'ibindi by'ibanze bakomeje gucuruza

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)