
Abasore n'inkumi bo mu Karere ka Ruhango bahisemo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa ahubwo bahitamo kujya kwegerana ndetse ni gusengera ahirengeye aho bavuze ko bari mu rugendo berekeza i Siyoni.
Nkuko tubikesha TV1 yaganirije bamwe muri aba bavandimwe, basobanuye aho barimo kuva n'aho barimo kujya mu magambo agira ati " Turi kuva mu mudugudu w'irimbukiro twerekeza i Siyoni, mu mudugudu w'ahazaza ". Bongeyeho ko impamvu badasiga intera hagati yabo ari Uko mu byanditswe byera handitse ngo " Mutahishe Benedata guhoberana kwera ".
Source : https://yegob.rw/ruhango-abavandimwe-bavuye-mu-byabo-batangira-urugendo-rugana-i-siyoni/