Ni igikorwa biyemeje gushyiramo ubushobozi nyuma y’uko babonye imibare y’abandura icyorezo ikomeje kuzamuka muri ako Karere, bagatinya ko bashobora gufatirwa ingamba zigamije kugikumira zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Visi Perezida w’urwo rugaga, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, yavuze ko bahisemo kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse banabashakira ibikoresho by’ibanze n’amafaranga y’agahimbazamusyi kugira ngo babashe kunoza akazi k’ubwitange bakora.
Ati “Twabongereye abakorerabushake bava kuri 50 bagera kuri 71. Ikindi ni uko bahura n’akazi katoroshye kuko guhera mu gitondo kugera nimugoroba baba bakeneye amazi yo kunywa, bakaneye n’isabune yo gufura.”
“Inzego za Leta zababoneraga isabune ariko ntihagije. Twebwe abikorera ku rwego rw’akarere twiyemeje ko buri mucuruzi byibura yishakamo amafaranga 2.000 Frw tukayegeranyiriza hamwe noneho tukongera ku yandi atangwa n’Akarere kugira ngo buri wese muri uru rubyiruko abone iyo sabune.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango yerekana ko mu mirenge icyenda ikagize hari urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 300, ariko hiyongereyeho abandi 200 kandi buri wese azajya agenerwa agahimbazamusyi k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 12 Frw buri kwezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko uko kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake bizabafasha gukurikirana neza uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa. Yavuze ko amafaranga bahabwa atari igihembo ahubwo ari agahimbazamusyi.
Ati “Ntabwo tuvuga ko ari igihembo ahubwo ni ubwo bwitange buba bukomeje; ikiba kigamijwe ni ukugira ngo babone isabune yo gufura umwenda yambara ndetse n’amazi yo kunywa.”
Izindi ngamba zafashwe ni uko kuri buri nzu z’ubucuruzi ziri hagati y’eshatu n’eshanu mu Mujyi wa Ruhango hashyizwe umukorerabushake uzafatanya n’umwe mu bikorera watowe nk’umuhwituzi, bakagenzura ko abacuruzi ubwabo cyangwa abakiliya babagana bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Ruhango rwishimiye inkunga rwahawe kuko igiye kubafasha kunoza umurimo w’ubwitange biyemeje.
Tumukunde Rachel ati “Mu mikorere yacu bizadufasha kunoza akazi dukora, dukumire iki cyorezo bitume akarere kacu katongera gusubira muri Guma mu Rugo.”
Kugeza ubu mu Karere ka Ruhango harabarurwa abarwayi ba Covid-19 basaga 250 barwariye mu rugo, mu gihe abagera kuri batanu bo bajyanwe mu bitaro aho barimo guhabwa ubuvuzi bwihariye.
Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda Tariki ya 14 Werurwe 2020 kimaze guhitana abaturage bagera kuri 13 bo mu Karere ka Ruhango.