-
- Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ni we watangije ibizamini
Ibyo ni ibyagaragaye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, ubwo ibizamini bisoza icyiciro rusange n'icyiciro cya kabiri by'amashuri yisumbuye byatangiraga, abanyeshuri bafite ibibazo byihariye mu Karere ka Ruhango bakaba bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kugira ngo hatagira ucikanwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abo banyeshuri bose bitabiriye ibizamni bya Leta kandi abafite ibibazo by'umwihariko bahawe ibizamini kandi bakanagenzurwa ko bakora bisanzuye kugira ngo na bo bazatsinde.
Habarurema avuga ko uwabyariye kwa muganga arimo gukora ibizamnini nta kibazo kugeza igihe bizasorezwa, na ho ku bana barwaye Covid-19 ngo ubuzima bwabo ntabwo bumeze nabi cyane, ku buryo byaba intandaro yo gutsindwa.
Agira ati “Yahawe ikizamini kandi arimo gukora nta kibazo, n'umwana arakomeza kumera neza yashyiriweho uburyo bwo kumuha amahirwe yo gukora ikizamini, na ho abana batatu barwaye Covid-19 bose bashyiriweho uburyo bwo gukora ibizamini kandi turimo kubitaho ngo na bo bazatsinde”.
Rwigaraga Jean Calude uyobora Groupe Scolaire Indangaburezi, hamwe mu hakorewe ibizamini ahamya ko abanyeshuri bize neza mu byiciro byose kandi imyiteguro yakozwe hakorwa ibizamini bitandukanye, birimo n'ibyagiye bikorwa imyaka yashize.
Asaba abanyeshuri gukora badahubuka kuko ibizamnini bya Leta ari nk'ibizami bisanzwe usibye kuba biba byakozwe hose mu gihugu.
Agira ati “Twabateguye neza kandi si ubwa mbere bagiye gukora ibizamini bya Leta, ibi bizamini ni nk'ibindi bisanzwe usibye kuba gusa biba bikozwe ku rwego rw'Igihugu, turasaba abana kwitonda bagatuza ubundi bagakora bazatsinda kuko bize neza, turabasaba kandi kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo babashe kugendera ku mabwiriza agenga ikizamini”.
Muri rusange abanyeshuri hafi 7000 nibo bateganyijwe gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye icyiciro rusange n'icyiciro cya kabiri n'abiga imyuga n'ubumenyi ngiro mu karere ke Ruhango, bari gukorera kuri site 18 mu karere kose.