Ruhango:Uko abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana JMV, avuga ko abafatanyabikorwa bagize uruhare runini mu kwesa imihigo kuko umwaka wa 2020/21 bari bafite imihigo 94 harimo 20 yo mu bukungu, 54 yo mu mibereho myiza na 20 yo mu miyoborere.

Ati “Uyu mwaka abafatanyabikorwa b’akarere uruhare rwabo rukomeye rwajemo rwanganaga na miliyari ebyiri na miliyoni zisaga 679. Ni uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Yavuze ko muri yo miliyoni 917 zifashishijwe mu bukungu, miliyari imwe na miliyoni 564 zashyizwe mu mibereho myiza y’abaturage naho miliyoni 197 zikoreshwa mu miyoborere myiza.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango, Linziziki Damien, avuga ko buri mufatanyabikorwa agaragaza ibikorwa azakora hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Buri mufatanyabikorwa areba ibyo ashobora gukora biri mu igenamigambi ry’akarere akabigaragariza akarere noneho na ko kakabishyira hamwe n’iby’abandi kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa.”

Ahubatse ubwiherero n'icyumba cy'umukobwa hashyizwe n'ikigega gifata amazi

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango rigizwe n’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, ibigo bya Leta bikorera mu karere n’abikorera.

Mu byo bakoze uyu mwaka harimo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, gutanga amahugurwa ku bahinzi no gufata neza umusaruro, gufasha imiryango kubona ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 7200 n’ibiti by’ishyamba bisaga ibihumbi 59.

Bagize uruhare mu gufasha abaturage gukora ifumbire y’imborera, kubaka umuyoboro w’amazi mu wa kilometero 12 n’amavomo 30; bubatse ibyumba by’amashuri umunani n’ubwiherero 16; ibyumba umunani by’umukobwa; imiryango itishoboye yafashijwe kubona amacumbi ndetse igera kuri 36 ihabwa inka n’ibindi.

Umuhinzi w’imyumbati, Nsengimana Onesme, avuga ko ko umusaruro wiyongereye kubera kwigishwa kuyihinga kijyambere.

Ati “Umusaruro mbasha kubona kuri hegitari ungana na toni 30 kugeza kuri toni 32. Guhinga imyumbati nabigize umwuga kugeza uyu munsi mpingira isoko, ibyo kuvuga ngo ndahingira inda ntabwo bikirimo. Ku mwaka iyo nahinze nko kuri hegitari enye mba mfitemo amafaranga byibura agera muri miliyoni umunani. Kuri hegitari imwe nkuramo miliyoni eshatu nashoye nk’ibihumbi 700.”

Mukantwari Marie Rose wo mu Murenge wa Kabagari mu Kagari ka Munanira yemeza ko bari babangamiwe no kujya kuvoma amazi mabi mu bishanga.

Ati “Twavomaga mu bishanga amazi mabi akadutera inzoka n’imiswi ariko ubu twabonye amazi meza.”

Abaturage basabwe kujya bafata neza ibikorwa begerezwa kandi bakabibyaza umusaruro kugira ngo bihindure imibereho yabo.

Rusiribana yavuze ko mu rwego rwo gukorera mu mucyo, buri mwaka bari basanzwe bicara bakamurikira abaturage ibyagezweho byose n’uko byakozwe ariko kuri iyi nshuro bitashobotse kubera ko icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe.

Abaturage bafashijwe no guhinga kijyambere bahabwa inyongeramusaruro
Hatanzwe n'inka ku miryango itishoboye
Abiganjemo urubyiruko bafashijwe kwihangira imirimo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)