Isabwe yiga mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), yabyaye ku wa Gatatu, tariki 21 Nyakanga 2021; ni nyuma y’umunsi umwe hatangiye ibizamini bya Leta hirya no hino mu gihugu.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini, kimwe na bagenzi be, Isibwe wari utwite, yakoreye kuri site y’ibizamini ya ES Nyamugali.
Ku munsi wakurikiye yaje gufatwa n’inda ku gicamunsi ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, ahageze ahita yibaruka umwana w’umuhungu.
Isabwe yatwaye inda kuko mu gihe amashuri yafungaga mu 2020 kubera Covid-19, yahise ajya gushaka umugabo ariko amashuri afunguye akomeza kwiga.
Nyuma yo kwibaruka kandi abazwe ntabwo yigeze acika intege ngo ahagarike ibizamini yari yatangiye ahubwo bwarakeye tariki ya 22 Nyakanga 2021 akora ikizamini cy’Ubukungu ‘Economics’, akaba yaragikoreye mu bitaro.
Umuyobozi wa Site y’Ibizamini ya ES Nyamugali, Simpunga Damien, yavuze ko uyu munyeshuri yabyaye, akoroherezwa gukora ikizami yari afite.
Yagize ati “Ni byo Isabwe yakoze Ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba ni bwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.”
“Ikizamini bwari bucye akora cya ‘Economics’ yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.”
Yakomeje ashimira Isabwe ubutwari yagize bwo gukomeza amashuri ye nyuma gushaka ndetse ko yabashije no gukomeza ikizamini yari yatangiye.
Umukozi w’Akarere ka Rulindo Ushinzwe Uburezi, Nuwayo Jean Denys, yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko byatuma batwara inda, asaba n’abazitwaye kudata amashuri.
Yagize ati “Ubutumwa ngenera abana b’abakobwa ni ukwirinda ibibashuka byatuma batwara inda zitateguwe ariko kandi igihe bibaye ntibakumve ko ubuzima burangiye, kuko bakomeza amashuri yabo kandi bakayarangiza neza. Bakwiye kujya baganiriza ababyeyi babo ku mbogamizi bafite cyangwa bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha aho kureka ishuri.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri basaga 1000 batakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange n’Amashuri yisumbuye ku munsi wa mbere ku mpamvu zirimo no kubyara.