Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, bari kumwe n’abandi batanu bataraboneka. Byabereye mu Mudugudu wa Kinanira aho iki cyondi cyari cyakoze ikilometero kimwe n’igice kivuye mu ishyamba rya Cyamudongo risanzwe ari Ishami rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Mushimiyimana Janvier, yabwiye IGIHE ko bitari bikwiye ko iyo nyamaswa yicwa kuko bahora bigisha abaturage ibijyanye no kuzibungabunga.
Ati “Ntibyari bisanzwe kuko cyishwe kitari kona imyaka y’abaturage kandi cyakoze urugendo rw’ikilometero imwe n’igice kivuye muri pariki. Dukora ubukangurambaga, abaturage barabyumva ahubwo ntituzi impamvu bariya bacyishe.”
Akomeza agira ati “Kandi iyo cyonnye dufite aho twandika ibyo cyonnye, ubundi tukabishyikiriza RDB [Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere] ikagira icyo ibikoraho.”
Mushimiyimana Janvier avuga ko icyo cyondi cyishwe cyashyikirijwe Pariki ya Nyungwe naho abagizi ba nabi bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’abandi batanu bakaba bari gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ishyamba rya Cyamudongo ni icyanya kigize Pariki ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye.
Mu rwego rwo kuririnda ba rushimusi, RDB ijya kigenera abahaturiye ibikorwa by’iterambere no guteza imbere imishinga y’amakoperative y’abahaturiye.