Rusizi: Guverineri Habitegeko yanenze abayobozi birindiriza inshingano zibategereje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yamurikirwaga imihigo y’umwaka wa 2021/2022, Akarere ka Rusizi kifuza kugenderaho, Guverineri Habitegeko yanenze ubuyobozi buhiga imihigo mike kandi ibibazo by’abaturage ari byinshi.

Aganira n’abanyamakuru, Habitegeko François yavuze ko kwiha intego nto ari uburyo bwo kwiyorohereza imirimo kandi bisa nko kwirindiriza ibyo uzakora, asaba ubuyobozi kwihutira gukosora ibitaritaweho mu ikorwa ry’imihigo bigashyirwamo imbaraga.

Yagize Ati “Kwiha intego nto, uba ukemura ibibazo kandi urindirije ibindi, ntawe ubirindirije. Nta kuntu abaturage baba badafite aho baba ngo njyewe ntegure imihigo mvuge ngo hari uwo nsize uko baba bangana kose.”

"Icyo gikorwa nagiterurira rimwe, ahubwo ngatabaza inzego zose kuko utekereza umuntu utagira aho akinga umusaya, itumba rikaza rikamuhitiraho umuhindo ukaza ukamuhitiraho, izuba ryava rikamucanaho uwo muntu afite ikibazo. Udahereye kuri icyo ugikemura, ntabwo byaba ari byiza.”

Habitegeko yasabye ubuyobozi gukosora bimwe mu byuho bigaragara mu mihigo yabo bihaye no kongeraho imihigo y’ibanze batari bashyizemo kandi iri mu nyungu z’umuturage.

Ati “Kugirwa Umujyi wunganira Kigali hari icyo bivuze, hari ibyangombwa bigomba kuba byagezemo bibazwa Leta ariko hari n’ibibazwa abaturage batuye uyu Mujyi, nko kuwuvugurura, gukora amasuku n’imyubakire ikurikije igishushanyo mbonera, uwo ni umuhigo utagomba kuburamo.”

Yavuze ko kandi hari n’ibijyanye n’icyaro cya Rusizi, ahari igice cyakwera imbuto cyane kandi hari amahirwe y’umushinga wazafasha mu kuvugurura ubuhinzi bw’imbuto kandi abaturage bakuramo imari zikomeye cyane.

Ati “Icyo nacyo ntacyo nabonyemo ariko twari twumvikanye ko cyaganirwaho tukareba uko twabishyira mu mihigo kugira ngo dufatanye kubikurikirana.”

Ibindi Guverineri yagaragaje by’ingenzi bitagarara ni ibijyanye no kurwanya isuri ahari imisozi ihanamye, nko mu cyogogo cya Rubyiro no guteza imbere ubworozi cyane cyane bw’amatungo magufi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, na we yahise avuga ko inama bahawe bagiye kuzikurikiza bagasubira mu mihigo bari bihaye ndetse n’ibyari byirengajijwe bigashyirwa mu bizitabwaho muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Kankindi Léoncie, yabwiye IGIHE ko imihigo yari yarakozwe yashingiraga ku bushobozi bw’Akarere.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko hari ibyo twari twirengagije ahubwo twagenderaga ku bushobozi bw’akarere ariko yatugiriye inama y’uko twazareba no ku zindi nzego.”

Yakomeje agira ati “Ni byo imihigo yose ni ingenzi ariko muri uyu mwaka tuzibanda cyane ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko n’imihigo myinshi iri muri icyo cyiciro.”

Yavuze ko biteguye kwesa imihigo cyane ko aka Karere gasigaye kagorwa no kubona amanota meza mu kwesa imihigo. Umwaka ushize ni ko kabaye aka nyuma mu mihigo.

Rusizi iri mu mijyi yunganira uwa Kigali



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)