Rutahizamu wa Manchester United yavuze umukinnyi abona urenze hagati ya Ronaldo na Messi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo cyangwa Messi? Ni ikibazo kidashobora guhungwa muri iki kinyejana, buri muntu wese ukurikirana umupira aba yiteguye ko isaha n'isaha yakibazwa bitewe n'ibyo aba bakinnyi bamaze gukora, Mason Greenwood akaba rutahizamu wa Manchester United we abona Messi ari we uri hejuru ya Ronaldo.

Aba bakinnyi bamaze imyaka irenga 10 bahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahnga, ni ukuva muri 2009 ubwo Cristiano Ronaldo yavaga muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne ari naho Messi yakinaga muri FC Barcelona.

Atitaye ku kuba Ronaldo yarakiniye Manchester United, Greenwood wavutse muri 2001, ubwo yari yahaye umwanya abafana ngo bamubaze icyo bifuza, bamubajije umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo asubiza ko ari Messi.

Ati 'kuri njye buri gihe mbona ari Messi. Mbona we aturuka ku wundi mugabane. Ronaldo we biragara ko atangaje, arakomeye, ni umukinnyi mwiza. Ariko gukora ibyo Messi akora n'iriya ngano ye, ibyo yakoreye Barcelona, gutwara Copa America na Argentine, ari ku rundi rwego.'

Aba bakinnyi batsinze amagana n'amagana y'ibitego muri Espagne no hanze yayo mu makipe y'ibibihugu byabo, 2018 nibwo aba bakinnyi bose babuze igihembo cya Ballon d'Or cyegukanywe na Luka Modric, iki gihembo cyaherukaga kwegukanwa n'undi utari bo muri 2007 gitwawe na Kaka.

Messi na Cristiano bamaze imyaka barateje impaka mu banyamupira bibaza urusha undi
Mason Greenwood abona Messi arusha Cristiano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-manchester-united-yavuze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)