Rutahizamu w'umunya-Brazil, umutubuzi ruharwa wakiniye amakipe 10 mu myaka 13 ntiyagira umukino n'umwe akina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Carlos Kaizer, rutahizamu w'umunya-Brazil umunyabigwi ukomeye utarigeze ukandagiramu kibuga mu myaka 13, umutubuzi w'umusitari uzwi muri ruhago wasinyiye amakipe menshi ariko ntiyagira umukino n'umwe cyangwa se umunota n'umwe akina kandi k'ubushake bwe kuko yari umuswa, yifuzaga kuba umukinnyi wa ruhago udakina.

Carlos Henrique Raposo ni rutahizamu w'umunya - Brazil wavukiye mu gace kitwa Rio Pardo mumwaka w'1963, ubu afite imyaka 58 y'amavuko, uyu yiyise Carlos Kaiser ahanini ngo kuko yasaga cyane n'umukinnyi w'umudage wabicaga bigacika Franz Beckenbauer , ikindi ngo ni uko bamwitiriye icupa ry'inzoga yari igezweho icyo gihe yitwaga Kaiser.

Kaiser Yatangiriye umupira mu ikipe y'abato ya Botafogo ariko aza nyuma kwerekeza muri Flamengo , mu mwaka wi 1979 nibwo yasinyiye ikipe ya Puebla yo muri Mexico nyuma y'uko abashinzwe kuyishakira abakinnyi bari babonye yitwara neza mu myitozo, iyi kipe ariko ntabwo yayitinzemo kuko yaje kumwirukana nyuma y'ukwezi kumwe gusa ayisinyiye maze agaruka muri Brazil , Carlos Kaiser yifuzaga kuba umukinnyi ariko we ngo ntabwo yashakaga kugira umukino n'umwe akina .

Kuri Wikipedia ye bigaragara ko mu myaka 13 yakinnye imikino 82 ariko muri Filime Mbarankuru ivuga ku buzima bwe yashyizwe kuri Amazon muri 2017 'Kaizer! The Greatest Footballer Never to Play' aho babajijemo abakinnyi b'abanyabigwi nka Carlos Alberto, Zico, Júnior, Bebeto na Renato Gaúcho bo muri Brazil, ivuga ko nta mukino n'umwe yigeze akina.

Kimwe mu byamufashaga kubona amakipe ni ukuba yari afite inshuti nyinshi z'abakinnyi nka Ricardo Rosha, Carlos Arberto Torres n'abandi byamufashaga kubona ikipe byoroshye, ikindi yakoreshaga itangazamakuru naryo ryari ritaratera imbere bakamwandikaho inkuru z'ibinyoma zimutaka ko ari umukinnyi w'igitangaza , urugero nyuma y'uko Puebla yo muri Mexico imwirukanye bimwe mu bitangazamakuru byo muri Brazil byanditse ko kubera ukuntu yitwaye neza igihugu cya Mexico cyifuje kumuha ubwenegihugu ngo agikinire maze akabyanga , ibi byose byari ibinyoma kuko muri Puebla nta mukino n'umwe yakinnye ku buryo abanya-Mexico bari kumubona.

Uyu mugabo bivugwa ko iyo warebaga igihagararo wabonaga ari umukinyi ukomeye ariko akaba nta buhanga mu kibuga yagiraga, ikindi kandi ngo yari afite imbaraga nke cyane ku buryo iyo ikipe yamuguraga yabanzaga kumuha umutoza w'ingufu wihariye akamukoresha imyitozo mbere yo gukorana n'abandi mu ikipe. Imwe mu ntwaro yakoreshaga kugira ngo atavumburwa byari uguhimba imvune za baringa cyane cyane ko ubuvuzi mu mupira bwari butaratera imbere n'aho bwari byari bihenze cyane, ibi byamufashaga kuba mu ikipe akora imyitozo ahembwa ariko adakina imikino y'amarushanwa cyangwa se n'iya gicuti.

Ikindi cyamufashaga ni ugukoresha telefone z'ibikinisho akigira nk'urimo kuvuga indimi z'amahanga ashaka kwerekana ko hari amakipe yo mu mahanga amwifuza bigatuma yongererwa amasezerano .

Amakipe yakiniye

Mu mwaka w'1979 ubwo yavaga muri Puebla bamwirukanye yagarutse muri Brazil maze asinyira ikipe ya Botafogo, aha niho yaragiye gutangirira urugendo rw'ubutekamutwe, akimara gusinya yahise ahimba imvune y'abaringa, ibi yabifatanyaga no gukoresha telefone z'ibikinisho akivugisha icyongereza abeshya ko hari andi makipe amwifuza, gusa yaje kuvumburwa n'umuganga wa Botafogo wumvaga icyongereza maze ahita yirukanwa .

akimara kwirukanwa yatangiye kubeshya ko yarari mu ikipe ya Terres des Cordoba na independente zo muri Argentina ndetse ko yatwaranye nazo Copa Libertadores na Intercontinental cup mu 1984 nyamara ahubwo n'undi mukinnyi witwaga Carlos Enrique waruri muri ayo makipe yombi ubwo yatwaraga ibyo bikombe. Mu mwaka w'1986 yagiye mu Bufaransa mu ikipe ya Gazzelec Ajaccio , nabwo bigizwemo uruhare n'inshuti ze zakinagayo, aha ho yamazeyo umwaka umwe ariko naho avayo nta mukino n'umwe akinnye, igitangaje yagarutse muri Brazil ibitangazamakuru byaho bivugako ari we watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa .

akigaruka muri Brazil yahise asinyira ikipe ya Bangu, ariko naho nk'ibisanzwe ahita avuga ko afite imvune, Castor De Radrade wari umuyobozi w'iyi kipe ngo yarambiwe kubona uyu mugabo adakina, umunsi umwe ngo ubwo ikipe ya Bangu yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 uyu muyobozi yategetse umutoza gushyiramo Kaiser, umutoza yamwohereje kwishyushya maze Kaiser mukubikora ahita arwana n'umufana ngo wari umututse ko ari umujura ahabwa ikarita itukura adakinnye, uyu mugabo yongerewe amasezerano y'amezi 6 ariko nayo arangira adakandagiye mu kibuga

Yakiniye kandi ikipe ya Flominese y'iwabo muri Brazil, akimara gusinyira iyi kipe ngo yahansanzee umusore bakinanye mu makipe y'abato, Kaiser yabajije uyu musore umusharaha ahembwa maze arawumubwira niko kumubwira ko amufitiye ikiraka, iki cyari ukumuvuna mu gihe baza kuba batangiye imyitozo maze na we akamukubira 2 umushahara ahembwa, uyu musore yarabyemeye maze imyitozo itangiye amutera umuserebeko aramuvuna, icyo yashakaga byari urwitwazo kugira ngo batazamushyira mu kibuga.

Carlos Henrique Raposo wamenyekanye nka Carlos Kaiser mu gihe cy'imyaka 13 yamaze akina umupira yakiniye amakipe 10, Puebla, Botafogo, Flamengo, Independente, Bangu(aha Wikipedia ye ivuga ko yayikiniye umukino umwe), Gazelec Ajaccio, Flominese, Vasgo Dagama, America FC(aha Wikipedia ye ivuga ko yayikiniye imikino 81), El Paso Sixshooters na Guarane Fuetebol Clube.

Yakinnye imyaka 13 atarakina umukino n'umwe
Filime mbarankuru ye irabivuga byose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biratangaje-ni-umutubuzi-ukomeye-carlos-yakiniye-amakipe-10-mu-myaka-13-ariko-ntiyakina-umukino-n-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)