Rwamagana: Abahinzi bo mu gishanga cya Nyakariro baratabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bahinga muri iki gishanga giherereye mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Rwimbogo, bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe n’umushoramari uri kuhatwikira amatafari atitaye ko bahahingaga imboga barya, izindi bakazigurisha cyane ko iki gishanga kiri mu byagemuraga imboga mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu baganiriye na BTN TV bavuze ko babayeho nabi biturutse ku kuba aho bahingaga harigaruriwe n’uwo mushoramari bakiyambaza inzego zitandukanye ntizigire icyo zikora kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

Umwe yagize ati “Ubuzima bwacu bwaragurishijwe kuko twebwe twari dutunzwe n’aha. Twahahingaga imboga ariko kugeza ubu twebwe iyo dukeneye imboga tujya kuzigura i Kabuga kandi ari twe twazibagemuriraga. Turifuza ko yatwishyura ibintu byacu yangije ikindi akatuvira mu butaka. Turasaba ko Perezida wa Repubulika yaturenganura.”

Undi yagize ati “Nkanjye banyangirije intoryi ngize ngo ndabaza ubuyobozi bw’Akagari ntabwo twigeze twumvikana ku kirego cyacu. Ndagira ngo mugende mutubarize uwo mushoramari ni muntu ki utwara ubutaka bw’umuturage ku giti cye nta ngurane n’ibyangijwe nta ndishyi abitangiye. Ese yaba ari hejuru y’amategeko?”

Aba baturage bose bavuga ko nubwo igishanga cyaba ari icya Leta itari gutegeka ko uwo mushoramari yangiza imyaka yabo ngo ntanabahe indishyi bagasaba ko inzego zitandukanye zakinjira muri icyo kibazo kigashakirwa umuti kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko avuga ko uwo mushoramari yahawe uburenganzira bwo gukorera muri icyo gishanga ibikorwa byo kubumba amatafari kandi ko abifitiye ibyangombwa.

Ati “Icya mbere ubutaka ni ubwa Leta ntabwo ari ubw’abaturage, na RDB yari yavuze ko mu rwego rwo gufata neza igishanga batazongera kuhahinga ariko mu gihe cy’impeshyi ugasanga niho bashakira imibereho ukabona bizagorana. Mu 2018 njya kuyobora Nyakariro nasanze afite (umushoramari) icyo cyangombwa, yagihawe kuri bwa butaka bwa Leta (inkuka) bwa metero 12. Ubwo icyo kibanze kiveho ko atari ubutaka bwabo ahubwo ari ubwa Leta.”

Yavuze ko uwo mushoramari yatangiye gutwika mu 2017 ariko byatangiye kuba ikibazo mu 2019 ubwo yari akeneye kongeresha aho gutwikira amatafari kuko n’ubundi abaturage bahahingaga mu buryo busanzwe.

Ati “Yongeresheje bwa buso, amaze guhabwa icyangombwa atangira kuhabumbira. Abajyaga guhinga ha handi rero kuko yari atangiye kuhatwikira ntibyari gukunda. Yahise avugana na bo ko aho atarakoresha baba bahahinga ariko yahakenera bakahamusubiza. Ubwo yahise agirana amakimbirane na bamwe bavugaga bati, aho twahingaga urahatwambuye kandi abandi bari guhinga. Baza gutangira kugumura abandi. Tuza kujya gukemura amakimbirane yabo twagiyeyo nka kabiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko ko umuntu wahawe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha aba yemerewe gukorera ishoramari ku butaka bwa Leta.

Ati “Twebwe nk’inzego z’ibanze icyo dushinzwe ni uguhagararira inyungu z’abaturage. Ahantu iyo habyara umusaruro turahabatiza cyane iyo bari mu makoperative. Mu gihe byagaragara ko aho ngaho mu nkuka hakorerwa indi mirimo umuntu akabona icyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko nabwo twajyamo cyane ko anaduhera abaturage akazi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ari amakuru babonye kandi ko bagiye kubikurikirana kandi bikazakemurwa hatabayeho kubangamira umuturage.

Itegeko rigenga ubutaka mu ngingo yaryo ya 11 riteganya ko ubutaka bwa Leta bushobora gutizwa hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ishoramari rirambye.

Abaturage bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe ntibahabwe indishyi
Abaturage bavuga ko ahatwikirwa amatafari ibikorwa byabo bihangirikira



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)