Aya mafi yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, tariki ya 2 Nyakanga 2021, amenshi yabonetse yapfuye ni ayororerwaga mu Murenge wa Munyiginya ahagaragaye arenga toni 100 yapfuye areremba hejuru y’amazi n’andi arenga icumi yororerwaga mu Murenge wa Musha.
Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Ishami ry’Ubworozi, Niyitanga Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyabayeho cyatewe no kwihinduranya kw’amazi kwatewe n’umuyaga ngo bituma hazamuka gaz yitwa Amonia.
Iyi gaz ngo iza iyo amazi yibirinduye ikazamuka iturutse hasi ku mazi. Iyi gaz y’uburozi iterwa n’umwanda w’amafi uba ujya hasi, ngo iyo habayeho ikintu gituma yihindura bituma umwuka uba muke mu kiyaga amafi akazamuka hejuru ngo afate umuyaga bikarangira apfuye.
Ati “Ku itangiriro zijya hejuru gushaka umwuka zikasama, iyo rero zasamye zikabura umwuka zigenda zicika intege zimanuka hasi zigahura na ya gaz zigapfa.”
Niyitanga yavuze ko kugeza ubu bamaze kumenya amakuru y’aborozi babiri b’amafi harimo uwapfushije ibihumbi icumi apima amagarama guhera kuri 500 n’ikilo, undi wororera mu Murenge wa Munyiginya we ngo yapfushije toni 100.
Yakomeje asobanura ko amafi yapfuye muri ubwo buryo aba yangiritse ku buryo hatagira umuntu wayarya kuko yamutera ikibazo.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabwiye IGIHE ko iki kibazo gikunze kuba mu Kiyaga cya Muhazi hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga aho hagaragara ukwibirindura kw’amazi bigatera kugabanuka k’umwuka wo mu mazi cyane cyane nijoro.
Yavuze ko hakenewe gufata ingamba zihamye mu guhangana n’iki kibazo.
Yakomeje ati “Ni byiza kuroba amafi akuze yose bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, ikindi ni ugutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buhagije buri hejuru ya metero umunani z’ubujyakuzimu no kuba aborozi bahagaritse kugaburira amafi mu gihe iki kibazo kitarahagarara.”
Si ubwa mbere iki kibazo kigaragaye muri Muhazi kuko no muri Mutarama uyu mwaka mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana nabwo hari hapfuye amafi arenga 7000.