Rwamagana : Ushinja umuyobozi kwahirira amatungo imyaka ye ngo yagiye kurega asanga ararega uwo aregera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage witwa Nyiraneza Sylivia Rebecca wo mu Mudugudu wa Rugenge, mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe ashinja umukuru w'Isibo Ntawuburinshuti Silliac gutema imyaka ye akayishyira amatungo.

Avuga ko imyaka yahiwe na Mutwarasibo, ari imigozi y'ibijumba ndetse n'ibigori ndetse ko yamuregeye Umukuru w'Umudugu ariko yanze gukemura icyo kibazo kuko bariya bayobozi basanzwe ari inshuti. kwahira imyaka ye irimo ibijumba n'ibigori akabiha amatungo.

Uyu muturage avuga ko babyutse bagasanga imigozi y'ibijumba yarandaguwe, bagiye kureba ibigori basanga na byo byatemwe.

Ngo bakurikiye inzira basanga 'imigozi yagiye itakara mu nzira. Noneho turayikurikira uko yagiye itakara tuza kureba ku rugo yarengeyemo ari na rwo dukeka kuko bafite amatungo, ari na we uhagarariye isibo umurima uherereyemo.'

Avuga ko ubwo baregeraga Mudugudu kiriya kibazo yakomeje kwitinzatinza bikaza gutuma ibimenyetso bari babone bisibanganywa.

Ati 'Ngiye kumutabaza ngo aze arebe ibimenyetso nsanga ari kumwe n'uwo naregaga.'

Niyigaba Boniface uyobora Umudugudu wanagejejweho kiriya kibazo, avuga ko yakinjiyemo ndetse akajya kureba imigozi bavugaga ko ari yo yibwe kuri uriya muturage bagasanga atari yo.

Yagize ati 'Twagiye iwe mu rugo [ushinjwa kwahira imyaka y'abandi] dusanga imigozi agaburira inka ze n'ingurube. Iyo migozi tuyirebye dusanga itandukanye n'imigozi yari yibwe. Uwo mugabo atubwira ko iyo migozi ari iye atigeze ayimwiba.'

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel na we yunze mu ry'uyu muyobozi mugenzi we agira ati 'Yareze mu Mudugudu ko bamuranduriye ibijumba baza kujya mu rugo rwe bagereranya iyo bavuga ko yibwe n'iri mu rugo basanga ntaho bihuriye.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Ushinja-umuyobozi-kwahirira-amatungo-imyaka-ye-ngo-yagiye-kurega-asanga-ararega-uwo-aregera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)