Ryari ijoro ribi cyane kuri Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo byagendekeye neza myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, ubwo mu ijoro ryakeye yitsinze igitego mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya UEA Europa Conference League bari bakiriyemo Santa Clara yo muri Portugal.

Nyuma yo gusezerera Llapi FC yo muri Kosovo mu ijonjora rya mbere ry'iri rushanwa, FC Shkupi yagombaga guhura na Santa Clara yo muri Portugal mu kindi cyiciro.

Umukino ubanza waraye ubaye ubera muri Macedonia, ntabwo byaje kubahira kuko batsindiwe mu rugo ibitego 3-0.

Rwatubyaye Abdul yari yabanje mu mutima w'ubwugarizi bw'iyi kipe ndetse akina iminota 90 yose, ntabwo yaje guhirwa n'uyu mukino kuko yaje kwitsinda igitego ku kunota wa 30, kikaba cyari n'igitego cya mbere cy'iyi kipe ya Santa Clara.

Iyi kipe ntiyaboroheye yakomeje gusatira cyane ndetse Carlos abonera iyi kipe igitego cya 2 ku munota wa 49, ni mu gihe Costinha yatsinze icya 3 ku munota wa 90+3, FC Shkupi ntiyabashije kwishyuramo na kimwe.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nyakanga ubere muri Portugal, Rwatubyaye n'ikipe ye barasabwa gutsinda iyi kipe ku kinyuranyo cy'ibitego 4 kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro.

Rwatubyaye Abdul ntabwo byamugendekeye neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ryari-ijoro-ribi-cyane-kuri-rwatubyaye-abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)