Seburikoko yavuze igihe yazakorera ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yavuze ko nta gihindutse mu mwaka utaha wa 2022 azakora ubukwe.

Uyu mugabo utarakunze kumvikana mu nkuru z'inkundo ndetse abakunzi bagiye bamubaza niba yaba afite uwo yihebeye ariko agakunda kubikwepa.

Mu kiganiro Transit Line n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana, yavuze ko ari muzima ndetse n'ibitekerezo bimwerekeza ku bakobwa yifuza bijya biza.

Ati 'Mba numva ndimuzima nta kibazo, imashini mu ma saa kumi n'imwe, ibyiyumviro bikwerekeza ku mukobwa wumva wifuza nabyo birahari.'

Ku kijyanye n'igihe azakorera ubukwe niba anafite umukunzi ndetse niba anafite ubukwe, yavuze ko mu mwaka utaha bigenze neza yazabukora.

Ati 'Numvaga nanabukora muri uyu mwaka ariko se nabatumira hakaza abantu 10. Ni umwaka utaha, kuki umuntu atakwakwanya se. Umukazana se? umva ra wenda umuntu aba ataravuga ngo izi nyanya uyu munsi hatekwe uru ariko hari urwo uba ureba.'

Yavuze ko ikintu cyatumye atinda gushaka ari uko yabanje gushaka amafaranga n'uwo bazabukorana none ubu byose byarakemutse ntacyamubuza gukora ubukwe.

Niyitegeka Gratien yavuze ko umwaka utaha ashobora gukora ubukwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/seburikoko-yavuze-igihe-yazakorera-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)