Si inzu zo kugurisha- Minisitiri Gatabazi yahanuye abahabwa inzu zigezweho n’abashaka kuzirongoreramo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo by’abaturage bahabwa inzu mu midugudu y’ibyitegererezo bakazifata nabi cyangwa bakazigurisha byagiye bikunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Uretse ibi hari n’abagiye bumvikana bavuga ko badahabwa uburenganzira busesuye kuri izi nzu mu gihe nyamara baba bazihawe bivugwa ko ari izabo.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo habaga umuhango wo gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144 itishoboye, Minisitiri Gatabazi yabajijwe n’itangazamakuru aho uburenganzira abaturage bafite kuri izi nzu buhera n’aho bugarukira, niba bashobora kuzigurisha cyangwa se kuzitangamo ingwate muri banki.

Mu gusubiza Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzu ari umutungo wabo bwite ngo ndetse banahabwa ibyangombwa byazo.

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutya, badakwiye kumva ko bafite uburenganzira bwo kuzigurisha uko biboneye kuko ari umutungo w’umuryango.

Ati “Ubundi abaturage inzu ni izabo, bagomba guhabwa ibyangombwa by’inzu zabo, icya kabiri ubundi umuturage iyo wamuhaye inzu dufite inshingano ikomeye nk’abayobozi yo gusobanurira abaturage akamaro k’umutungo w’umuryango.”

“Ntabwo ari inzu uhawe kugira ngo ejo uyigurishe. Ni inzu ariko ushobora gutangaho ingwate kugira ngo ushobore kuba wabona inguzanyo kuko nanone hari uwari ufite inzu ye ashobora kujyana muri banki bakamuha amafaranga rero umuvanye muri iyo nzu ye yatangaga muri banki ukamushyira mu nzu ntumuhe uburenganzira bwo kuba yayitangaho ingwate nanone waba wangije uburenganzira bwe.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari aho byagiye biba abaturage bagahabwa inzu ariko bakaza kuzigurisha ku mafaranga make cyane ugereranyije n’ayo byatwaye bazubaka.

Ati “Bumve ko inzu ari izabo, bazahabwa ibyangombwa byabo nk’umutungo wabo bwite ariko tunabasaba kutagira umuco wo kuzigurisha. Impamvu ibyo byose binabazwa hari Abanyarwanda benshi bagiye bubakirwa inzu hirya no hino mu gihugu yamara gutahamo, nyuma y’ukwezi kumwe umuntu akaza akamuha miliyoni imwe, inzu yubatswe na miliyoni 10 Frw akayigurisha kuri miliyoni ebyiri, enye cyangwa eshanu, ibyo rero ntabwo ari umuco mwiza.”

Yakebuye abasore bashaka kuzirongoreramo

Minisitiri Gatabazi yagarutse no ku kibazo cy’abasore baturuka muri iyi miryango ihabwa inzu ariko nyuma bakagerageza kuzishakiramo abagore.

Asubiza ikibazo yabajijwe kijyanye n’uko bigenda igihe havutse ikibazo nk’iki, Minisitiri Gatabazi yavuze ko aba basore izi nzu bakwiye kuzifata nk’iz’ababyeyi babo ahubwo igihe bagiye gushaka bakareba ubundi buryo bazabaho nk’uko bigenda iyo ababyeyi babo baba mu nzu batahawe.

Ati “Hari n’abatubwiraga ngo nibaramuka bashatse bazashakira he? Inzu dutanga tuba tuyihaye umuryango. Umuryango uyituyemo ni umugabo, umugore n’abana ku bakibafite. Ni umugabo n’abana cyangwa se, umupfakazi n’abana ariko ni inzu y’umuryango.”

“Inzu y’umuryango rero kuyituramo iyo uri umwana ugakura ugakenera gushaka, uba wararezwe, warigishijwe, uba warafashijwe, uba nawe ufite ubushobozi bwo gushaka inzu yawe kuko inzu ni iy’ababyeyi. Ababyeyi baramutse bashaje bazayiraga abana babo ariko umusore urimo ushaka kubaka urugo afite inshingano yo gushaka inzu ye cyangwa yazagira amahirwe agahura n’indi midugudu iri kubakwa nawe akaba yayibonamo ariko nabo bagomba gushaka ubushobozi bwabo.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu igenzura Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakoze yasanze hari abaturage bahabwa izi nzu bakazifata nabi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubumenyi buke.

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hashyizweho uburyo abatuzwa muri iyi midugudu igezweho bazajya bamenyerezwa mu gihe cy’umwaka kandi bagafashwa no kwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo igihe izi nzu zizajya zangirika bajye babasha kuzisanira batagombye gutegereza Leta.

Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y’u Rwanda hagamijwe kubakura mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka ndetse no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abahabwa inzu kutazigurisha nubwo bazifiteho uburenganzira
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira baganira n'umwe mu miryango yatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi
Imiryango ituzwa muri iyi midugudu ihabwa ibyangombwa byose ikenera mu buzima bwa buri munsi
Iyi miryango ifashwa gutangira imishinga mito kugira ngo ibone ubushobozi bwo kwisanira amazu

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)