Siti True Karigombe yishongoye ku bandi baraperi nyarwanda(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi nyarwanda urimo kuzamuka, Siti True Kaligombe yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise Intro(Free Style) aho aba yishongora ku bandi baraperi avuga ko ari we wenyine wize umuziki ndetse ko abazi ubwenge baza kumubaza uko abikora.

Iyi ndirimbo ngufi y'iminota 2 n'amasegonda 12, yakozwe na Trackslayer, nta gitero nta nyikirizo ahubwo aba arimo yivuga ibigwi.

Uyu musore wize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, uretse kuririmba azi no gukubita ingoma.

Iyi ndirimbo yasohoye hari agace yumvikanamo asa n'uwishongora ku bandi baraperi aho aba avuga ko kuva u Rwanda rwabaho ari we wenyine muraperi wabyize, ngo ndetse abaraperi bazi ubwenge baramwegera bakamubaza uko abikora.

Agira ati 'ninjye muraperi utagira ibigare agendamo, batangazwa no kuba mbakusanya ari amatsinda ibyo barabizi(…) umunsi nazaga nasanze mwese mwikomanga ku gatuza, mbakubise acapella muhita mutuza, nahise mbaramiza amata ngo ndebe ko mwava i buzimu gusa nasanze muremanywe umutima mutindi.'

'Ninjye muraperi umwe rukumbi wize umuziki mu Rwanda kuva u Rwanda rwaremwa, muzasome mu bitabo, ntibyari koroha iyo ntahagararira Nyundo muri uru ruhando, ryari kuba ishuri rya mabande(bands) n'abahogoza kuko iyi njyana yacu nahazamuye ibendera, abaraperi bazi ubwenge nibo banyegera bakambaza bati ni gute uvanga rap ya street n'iyi rap ya Sorvage.'

Siti Karigombe yamenyekanye mu muziki ubwo yafashaga Riderman ku rubyiniro, nyuma yatangiye kujya asohora indirimbo ze ndetse ubu akaba yaramaze kurangiza indirimbo zigize EP(extended play) yise 'Ndi mu kazi petit'.

Siti Karigombe ngo ni we muraperi ukora ibyo yize



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/siti-true-karigombe-yishongoye-ku-bandi-baraperi-nyarwanda-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)