Umusaza Nkekabahizi Claver w'imyaka 80 y'amavuko, wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, , yishwe n'inka yari avuye kugura ubwo bari bageze mu nzira atarayigeza mu rugo, imukubita inkubara undi agwa aho.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n'umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.
Ubuyobozi bw'ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w'uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z'amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.
Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati 'Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk'uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n'ubwo bitaremezwa n'inzobere z'abaganga.'
Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by'umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw'umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.
Yaboneyeho gusaba abaturanyi b'uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19.
Source : https://impanuro.rw/2021/07/21/tumba-yishwe-n-inka-ye-ubwo-yari-avuye-kuyihaha/