Turimo turakora iki kuri mission twasigiwe na Yesu?-Past Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bibiliya igizwe n'amagambo 2 makuru: Irya mbere ni itegeko rikuru, irya kabiri ni inshingano nkuru. Mission Yesu yaduhaye ni ukujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y'isi. Iyo urangije kwizera(kwakira Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza), nicyo gikurikiraho. Hakurikiraho kubwira abandi ibyo Yesu yakoze mu buzima bwawe, binyuriye mu mpano ufite(Kuririmba, kubwiriza, kwera imbuto mu buryo butandukanye…) abandi bantu bakaza kuri Kristo.

Ese koko iyi Mission irimo gukurikizwa nk'uko twayisigiwe?

Ntabwo nzi ahandi uko bimeze, ariko turebye mu karere k'ibiyaga bigari mission Yesu yasigiye itorero ikurikizwa ku rugero ruri hafi ya ntarwo! Kuko natanga ingero zifatika, amatorero makuru dufite hano amenshi arengeje imyaka 100 ariko biratangaje kuba nta mumisiyoneri dufite! Biratangaje kuba tudashobora kwishyira hamwe nkayo matorero ngo dukore ikintu gituma twohereza abamisiyoneri benshi bashoboka. Kandi muri Africa honyine, turacyafite amoko ibihumbi 16000 batarumva ko Yesu akiza n'umunsi umwe!

Wibuke ko twebwe ubutumwa bwiza bwatugezeho hashize imyaka 1900 Yesu avuye mu isi, ubwo sinzi niba bizategereza imyaka ingana gutyo ngo abandi nabo bagerweho. Abo baracyatamba ibitambo by'abantu, baracyasenga ibintu bya gakondo, baracyabandwa bagaterekera, ntacyo bazi kuri Yesu. Ukibaza, mu myaka ijana turimo turakora iki? Nta na kimwe tubuze, ukurikije ibisengero twubaka n'imishahara abashumba bafata n'imodoka bagendamo.

Nta na kimwe tubuze, yewe n'uwafata familles nk'ijana gusa ibiryo basiga ku meza buri munsi ukabyegeranya byatunga umumisiyoneri! Ariko uwo mutima ntituwufite.

Byapfiriye he ngo mission Yesu yadusigiye ntigerweho?

Umutima wo kugira ngo mission ya Yesu igerweho ntushoboka mu gihe abantu batawutojwe. Kuko Yesu mbere yuko abohereza ngo bajye ku mpera y'isi, yabanje gufata igihe cyo kubatoza kukigero cyiri hejuru kugeza ubwo abatinyura n'urupfu. Niyo mpamvu iyo usomye mu Baheburayo 11, ureba impfu bapfuye ukumva ziteye isoni, ziteye n'ubwoba! Ariko bakazemera kuko bari baratojwe baratinyuwe.

Njyewe rero mbona tumeze nk'uko wafata umusivile, ukamuha imbunda ukamwohereza ku rugamba. Yagukorera ibitangaza! Ariko impamvu umusirikare bamufata bakamutoza amakosi atandukanye bitewe n'icyo bazamukoresha, ni ukugira ngo agere igihe atinyuke, yumve ko abereyeho abandi ntabe akitekerezaho nkawe, amenye ko abereyeho igihugu, abereyeho amahanga. Hari umugani numvise sinzi niba ari umugani, uvuga ngo 'Wanga kumenera amaraso igihugu cyawe, imbwa zikayanywera ubusa!'.

Mu buryo bw'ubumana nabwo ni nk'uko: Iyo wanze kuzuza inshingano ya Yesu kugira ngo ukore icyo yakuremeye, n'ubundi uzapfa. Hanyuma upfe ntacyo ukoze mu Bwami bw'Imana tutazakwibuka nk'intwari yo kwizera, tutazakwibuka nk'umuntu wazanye ububyutse, tutazakwibuka byibuze nk'uwafashije abakene.

Inyigisho mbi zituzuye zitangirwa mu matorero ziratungwa agatoki mu kwangiza mission ya Yesu

Igihe cyose tutarahindura uburyo abantu barimo kwigishwa, usibye imyaka ijana gusa n'imyaka 400 izashira kuko ubutumwa bwigishwa hano, ni ubutumwa butuzuye. Agakiza kagomba kuba ari agakiza kuzuye iyo kageze mu bice 3: Mu mwuka, mu bugingo, no mu mubiri. Iyo ufashe rero abantu ukabigisha ubutumwa bw'Umwuka utambaye umubiri, uba uhemutse! Ugomba kumwigisha, ni iki agakiza gakora mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Hanyuma uzaba umutegura kubaho igihe kirekire akora icyo yaremewe, ariko nanone adatakaje mission ya Yesu agomba no kubaho mu buzima busanzwe.

Rero ubona abatwigishije baratwigishije umwuka ubaho mu kirere, umwuka utambaye umubiri. Hanyuma uwo mwuka uba mu kirere utuma duhora twiruka inyuma y'isi, turasa nk'aho turi mu marushanwa y'imibereho n'ubuzima. Tugarutse kuri mission ya Yesu hari ibyifuzo 4 tugomba kubahiriza mbere yuko tuvuga ibyacu, mu isengesho rya Data wo mu ijuru: Imana igomba kukubera so ikakubyara, ukabaho ubuzima buyubaha, ukamamaza ubwami bwayo, ubushake bw'Imana bukaza mu gace utuyemo ukabona gusaba ifunguro.

Birababaje niba kubaha Imana tuyubahira umugati, ubuntu bw'Imana ukabunganya n'imodoka ugendanamo, n'inzu ugiye kubamo, n'abana uzabyara, uba utekereza ibintu biciriritse! Mu gihe Yesaya we yahanuye Yesu hasigaye imyaka 700, mu gihe Nowa Imana yamuhishuriye ibintu bisigaje imyaka 120 bikaba. Mu gihe abandi basize igisekuru gifite umurage ushingiye ku Mana, twebwe tuzasiga iki? Niba uri umukire uyu munsi, hazaza abakire bashyashya uzaba utakibukwa uko iminsi igenda iza.

Dukwiye kuba dutekereza ibintu byibuze nko mu myaka nk'150, ukavuga uti njyewe ntagihari umwuzukuru wanjye ni uwuhe murage w'ubuMana nzamusigira, ugatangira kubyubaka nonaha. Urugero, Amerika imaze imyaka nka 300 ibayeho , ariko abongereza bageze muri amerika abantu bagapfa muri za ntambara banyuzemo, hari ikintu bakoze cyakora ku mutima w'Imana. Bohereje abamisiyoneri, Imana ihita ibasezeranya umugisha. Kubera ko batabaho kubwabo, ahubwo babayeho kubw'inyungu z'Ubwami bw'Imana.

Indege ya mbere yakozwe yatwaye abamisiyoneri, Empurimori(Imprimerie) ya mbere yakozwe yakoze Bibiliya, n'ibindi…Ubu n'abari muri Amerika badakijijwe barimo kurya ku mugisha wa basekuru bakoreye. Amatorero rero, nibahagarike kwigisha umwuka utambaye umubiri, bigishe ubutumwa bwiza bwuzuye bushobra gufasha umuntu mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

Impuguro ziri muri iyi nyigisho zatanzwe na Pasiteri Habyarimana Desire. Wayikurikira yose hano:

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Turimo-turakora-iki-kuri-mission-twasigiwe-na-Yesu-Past-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)