TWIBUKIRANYE : Ibibazo bine by'ingutu FPR yahuriye nabyo ku rugamba rwo kubohora igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ibibazo byari byinshi kuri izi ngabo, ariko turagaruka kuri bimwe muri byo by'ingutu, byagaragajwe na General James Kabarebe, umwe mu basirikare bari bayoboye ruriya rugamba rwongeye gutuma u Rwanda rwongera kubona umucyo kugeza n'uyu munsi.

General James Kabarebe ubu ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n'umutekano, ahoze ari Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda avuga ko kimwe muri ibyo bibazo ari ubukana bw'urwango Interahamwe zangaga Abatutsi.

1. Guhuza abantu bavuye ahantu hatandukanye

Mu kiganiro yahaye abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu iterero mu karere ka Nyanza mu mwaka ushize, General Kabarebe yagaragaje ko nubwo icuruzwa ry'abantu ritageze mu Rwanda kuko Abanyarwanda bihagazeho bakanga kugurisha bagenzi babo, ngo nyuma abazungu babajyanye mu bihugu bitandukanye gukorayo imirimo y' amaboko. Guhinga ikawa n' icyari muri Uganda, gucukura amabuye y'agaciro muri Zambia, muri Tanzania n' ahandi.

Uyu musirikare avuga ko bari ku rugamba bageze muri Zambia agira ngo ageze i Musanze kubera ko muri icyo gihugu basanzeyo Abanyarwanda benshi bavuga Ikinyarwanda bakababyinira bya Kinyarwanda bambaye imigara n'amayugi.

Si aba Banyarwanda bari baravuye mu gihugu gusa kuko hari n'abavuye mu Rwanda 1959 bahunze itotezwa bakorerwaga n'Interahamwe.

Mu gihe Abanyarwanda bari hanze y'u Rwanda bisuganyaga ngo basubire mu gihugu cyabo imwe mu mbogamizi bahuye na zo ni uko bari mu bihugu bitandukanye, bamwe bari Uganda bavuga Ikigande, abari mu Burundi bavuga Ikirundi, abari Tanzania bavugaga Igiswahili naho abari Congo bavuga Iringala n'Igiswahili kitari umwimerere.

Ati 'Abo bantu bose kubashyirahamwe mu mutwe umwe, uvuga ururimi rumwe, utekereza kimwe no kugira ngo babe umwe batishishanya ni imbogamizi'.

2. Gutangira urugamba ku munsi wa 2 mugapfusha uwari umuyobozi mukuru

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo ingabo za FPR-Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, ku munsi ukurikiyeho Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba ahita yicwa.

General Kabarebe agira ati 'Ni imbogamizi ikomeye gutangira urugamba ku munsi wa kabiri mugapfusha uwari umuyobozi mukuru n' abandi bayobozi mu cyumweru gikurikiyeho bagapfa bakurikiranye'.

Gen.Maj. Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa nibwo Paul Kagame nawe wari Gen.Maj.icyo gihe yahawe kuyobora urugamba ageza barutsinze tariki 4 Nyakanga 1994.

3. Kurwana n' ibihugu byinshi icyarimwe utari ubyiteguye

General Kabarebe avuga ko imbogamizi ya gatatu ikomeye bahuriye nayo ku rugamba rwo kubohora igihugu ari ukurwana n'ibihugu byinshi mu buryo bwabatunguye.

Ati 'Ntabwo twari twiteguye kurwana n'Abazayirwa n'Abafaransa. Abazayirwa kuza mu ntambara yari imbogamizi ikomeye cyane'.

4. Ikigero kiri hejuru cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'urwango byari byarabibwe mu Banyarwanda

General Kabarebe avuga ko imbogamizi ya kane ari nayo ikomeye kurusha izindi bahuye nazo ari ikigero cyo hejuru cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'urwango byari rwarabibwe mu Banyarwanda.

Ati 'Izi nizo mbogamizi twahuye naho naho ubundi ibyo kurwana byo ni ibisanzwe nta kibazo kiba kirimo'.

General Kabarebe avuga ko hari umukobwa wari mu ngabo za RPA ingabo za X-FAR zafashe matekwa bukeye basanga zamushinze ku giti giti gituruka hagati y' amaguru gihinguka mu mutwe kugira ngo zitere Inkotanyi ubwoba. Ati "Ibi ni urwango n' ubugome bikomeye".

Abanyamateka bagaragaza ko ingabo za X-FAR zari zikomeye kurusha iz' Inkotanyi kuko zari zifite abasirikare benshi n' intwaro zikomeye.

Perezida Kagame wayoboye uru rugamba akunze kuvuga ko icyatumye barutsinda ari uko bari bafite ikintu gikomeye barwanira kandi cy' ukuri aricyo kugira uburenganzira ku gihugu cyabo.

Gen. Kabarebe avuga ko umunsi yafashe icyemezo cyo kujya mu gisirikare yabitewe n' uko Uganda yari yabirukanye bageze mu Rwanda narwo rurabirukana ati 'Nibwo nafashe icyemezo cyo kujya munyeshyamba za Museveni'.

General Kabarebe azwiho kuba yararwanye mu ngabo z' ibihugu bitatu Uganda, Congo n'u Rwanda, yabaye kandi umuyobozi w'ingabo za Congo nyuma ayobora iz'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/TWIBUKIRANYE-Ibibazo-bine-by-ingutu-FPR-yahuriye-nabyo-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)