Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (9) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n'ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n'umuhanuzikazi Nowadiya n'abandi bahanuzi bashaka kunkangisha. Nehemiya:6:14

Yesu ashimwe.

Dukomeje kwiga Igitabo cya Nehememiya uyu munsi turakomeza tureba abanzi b'umurimo.

Nehemiya yari afite abanzi benshi barwanyaga umurimo mu bo twavuze harimo Sanibalati , Geshemu ndetse na Tobiya ariko ikibazo gikomeye ni uko yari afite n'abo bari kumwe bamurwanyaga kandi bafite amakuru yose kuko babanaga.

Harimo aba bahanuzi uwitwa Nowadiya n'abandi bazanaga ubuhanuzi bupfuye burwanya umurimo, Imana ikurinde abanzi b'umurimo mubana.

Hari abayuda birirwaga bakorana umurimo wo gusana ariko bwakwira bagataha mu banzi b'umurimo bagatwara amakuru yaho umurimo ugeze.

Bene Data burya abanzi bo munzu ni bo babi kuko bo baba baba bazi amakuru yose kuko tubana na bo, Imana izakurinde kugira abakurwanya mufatanyije umurimo.

Ibi byatumaga abanzi b'umurimo bamenya amakuru yose kandi bayahawe na bamwe mu bayuda barwanyaga umurimo kandi bawurimo.

Ibyo nubu birahari kuko dufite abantu babana natwe ariko bameze nka ba nyamujyiryanino baba munzu y'Imana ariko bakaba no mu bindi ibyo bituma umwanzi atugiraho imbaraga kuko afite abo akoresha baba muritwe.

Imana iturinde abanzi b'umurimo tubana kandi irwanye ba Tobiya na ba Sanibalati na Geshemu badashaka ko umurimo ujya mbere.

Ev Innocent



Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-9.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)