Irembo ry'isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw'i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, yubaka n'inkike y'ikidendezi cy'i Silowa aherekeye isambu y'umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi. (Nehemiya:3:15)
Uyumunsi turakomeje tureba imirimo yo gusana amarembo ya Yerusalemu mbere y'uko tuva mu gice cya gatatu n'icya kane cy'iki Gitabo cya Nehemiya tubanze turebe amwe mu marembo yasanwe yingenzi ku Bisiraheli n'umumaro wayo.
Mbese Iri rembo ry'isoko ritwigisha iki?
Twavuze ko Yerusalemu yari ifite amarembo 12 ari yo miryango 12 ya Isirayeli kandi buri rembo ryari rifite icyo rivuze ku Bisiraheli.
Tuzareba amwe mu marembo yasanwe n'ubwo tutazabona umwanya wo kuyavuga yose, ariko tuzavuga kuri macye y'ingenzi cyane.
Iri rembo ry'isoko rigereranywa n'amazi kandi mumenye ko amazi agaragaza ubuzima buhindutse bw'uwizera wese. Agaragaza impinduka dukwiye kugira. Ikindi na none nk'uko byanditswe muri Yohana, ubuzima twaherewe muri Kristo Yesu buduhindukiramo isoko y'amazi yubugingo hanyuma na twe tukaba abahesha abandi ubuzima.
Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho (Yohana 4:14).
Uyu murongo utwigisha ko irembo ry'isoko ari igihe ab'itorero bafite ubugingo buzima bayobowe n'Umwuka Wera ugereranywa n'isoko y'amazi y'ubugingo.
Iyo iyi soko yakamye muri wowe bisobanura ko irembo ry'isoko ryasenyutse biba bisaba kongera kurisana ugasaba iyo migezi ikongera ikadudubiza muri wowe.
Mbibutse ko amazi yose atamara inyota, ugomba no kureba iriba umaze iminsi unyweraho kuko habaho n'amazi y'ibirohwa!!!! Biterwa n'iriba wanywereyeho.
Umuririmbyi Ati najyaga njya kwiriba ry'isi mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo nkayabura nkiheba ariko asoza avuga ati 'None ni Yesu umpaza wenyine nta rindi zina nemera.
Ese iri rembo ry'isoko muri wowe ni rizima? Ntabwo rikwiye gusanwa? Tekereza urebe niba ritarasenyutse.
Ese ubuzima Kristo yaguhaye kubwo kumwizera buguhindukiramo isoko kugira ngo nawe ugeze amazi ku bandi bishwe n'umwuma?
Mureke dusane irembo ry'isoko maze imigezi y'amazi yubugingo yongere idudubize muritwe. Amen.
Iyi ndirimbo ya 33 mu zo Gushimisha Imana reka itubere isengesho twese uyu munsi.
1
Ndagushimiye, Mukiza,
Urukundo wankunze;
Nuk' umpindur' umugende
W' amazi y' ubugingo.
Mb' umugende gusa, Yesu,
Wuzuyemw' imbaraga
Z' agakiza kawe, Mwami,
Kabone kuntembamo !
2
Mb' umugend' ugez' amazi
Mu mitim' isaraye,
Ibone kunyw' agakiza
K' ubutumwa bw' ineza.
3
Mb' ikibindi cyawe, Yesu:
Nuk' unyoz' untunganye,
Maz' unyuzuz' ayo mazi,
Ni yo Mwuka w' Imana.
4
Mb' umugabo wo guhamya
Uburyo wankijije:
Waranguze ngo mb' uwawe,
Nuk' unyuzure rwose.
5
Yesu suk' Umwuka Wera
Mu mutima wanjy' ubu,
Kugira ngo ngez' amazi
Yawe mu basaraye!
Umwigisha: Ev Innocent.
Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-II.html