Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo (Nehemiya 3:6)
Dukomeje inyigisho yacu mugitabo cya Nehemiya uyumunsi turareba Irembo ry'akera
Mubisiraheli irembo ry'akera barifataga nk'irembo ry'amategeko n'amateka nkuko igihugu kigira inzu ndanga murage na bo Ni ko bagiraga amategeko n'amateka byatumaga barushaho kwibuka imirimo y'Imana bigatuma barushaho kubaha Imana no kuyikunda.
Imana yigeze gutuma Yeremiya kwibutsa abisiraheli inzira za kera ubwo bari mu bunyage basubiye inyuma bareka inzira za kera bituma Imana ibatumaho.
Uwiteka avuga atya ati 'Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati 'Ntituzayinyuramo.'
Niyo mpamvu Nehemiya ageze i Yerusalemu yarongeye asana irembo ry'akera bituma bongera kwibuka amateka n'imirimo Uwiteka yakoze.
Mbese wowe irembo ry'akera muri wowe wumva rigihari? Abantu basigaye bahindurwa n'ibihe bagahindurwa n'aho bageze bakibagirwa uko bahamagawe bakaba nk'abandi bose kubera ko irembo ry'akera ryasenyutse.
Paulo yandikiye abaheburayo 13:7 arababwira ngo mwibuke ababayoboraga kera bakababwira Ijambo ry'Imana muzirikane iherezo ry'ingeso zabo mwigane kwizera kwabo.
Umuntu irembo ry'akera ryasenyutse ntiwamuhugura ngo yambaye nabi ahita akubwira ko uri umuturage utagendana n'igihe ariko bene Data Yesu Kristo ntahinduka uko yari ari ejo n'ubu ni ko ari ntahinduka natwe ntidukwiye guhindurwa n'isi.
Mbifurije kongera gusana irembo ry'akera muri mwe tureke gusigara ku nkovu z'imiringa, ngo nararirimbye, narasenze, nakoreye Imana n'ibindi.... Yesu naza azahemba abo azasanga bakibikora ntabwo ari ababikoze.
Imana ibahe umugisha yari Ev Innocent
Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-igitabo-cya-Nehemiya-III.html