U Burundi bwahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi…Politiki yaba ifitemo akaboko ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisiteri y'Iterambere n'Umutekano mu Burundi yabitangaje mu itangazo yanyujije kuri Twitter, rivuga ko 'Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Kuko ntarabona uburenganzira bw'ababifitiye ububasha mu nshingano.''

Byari biteganyijwe ko tariki ya 13 Kanama 2021 ari bwo Israel Mbonyi azatangira ibitaramo bye mu Burundi byari kuzabera ahitwa Lycée Scheppers de Nyakabiga.

Bucyeye bwaho tariki ya 14 Kanama 2021 Israel Mbonyi, yari kuzakora ikindi gitaramo nabwo cyari kuzabera hariya kuri Lycée Scheppers de Nyakabiga ariko bwo bikaba byari kuzaba bigenewe abifite

Bamwe mu basesengura ibya Politiki, bavuga ko iriya tariki 13 Kanama yari kuzatangiriraho ibitaramo bye, ari na bwo hibukwa Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu Burundi.

Bavuga ko ibi bishobora kuba biri mu byatumye biriya bitaramo biburizwamo ndetse no kuba umubano w'ibihugu byombi (Rwanda nu Burundi) utifashe neza nubwo mu minsi yashize hagaragaye ibisa nk'ubushake bwo kuwuzahura.

Benshi bakimenya iby'ibi bitaramo by'umunyarwanda ugiye gutaramira i Burundi, bongeye kuvuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'imibanire myiza yifuzwa hagati y'ibi bihugu bifatwa nk'ibivandimwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/U-Burundi-bwahagaritse-ibitaramo-bya-Israel-Mbonyi-Politiki-yaba-ifitemo-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)