U Burundi ngo nta muhanzi w'Umunyarwanda uzajya gutaramirayo ngo atabazanira Covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe na Ndirakobuca Gervais, Minisitiri w'Umutekano n'Iterambere ry'Abaturage mu Burundi, ubwo yariho aganira n'abayobozi banyuranye muri kiriya Gihugu.

Abivuze nyuma y'Igihe gito Minisiteri ayoboye ishyize hanze itangazo rivuga ko umuhanzi w'Umunyarwanda uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi atemerewe gutaramira muri kiriya gihugu mu gihe yari afiteyo ibitaramo mu kwezi gutaha.

Ndirakobuca Gervais yavuze ko muri kiriya Gihugu hamaze iminsi havugwa ibyerekeye ibitaramo by'Abanyarwanda bagombaga gutaramirayo. Abo ni iuyu Israel Mbonyi ndetse n'ikirangirire Bruce Melodie.

Uyu muyobozi muri Guverinoma y'u Burundi yavuze ko 'Nta muntu tuzemera kuza mu Burundi aje gucuranga avuye mu Rwanda kandi bari muri gahunda ya Guma mu rugo ngo atuzanire icyago.'

Yanagarutse ku kuba inzu z'imyidagaduro muri kiriya Gihugu zifunze, ati 'Ntitugiye kuzifungura vuba mu gihe tubona hafi yacu abantu bari muri Guma mu rugo. Mucunge imipaka, abantu binjira batatuzanira Coronavirus.'

Ubwo itangazo rihagarika kiriya gitaramo cya Israel Mbonyi ryasohokaga, hari bamwe bahise batekereza ko byaba bifitanye isano n'impamvu za politiki dore ko ibihugu byombi [u Burundi n'u Rwanda] bimaze igihe kinini bidacana uwaka.

Gusa mu minsi yashize abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi bagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo mu gihe hari bamwe bakomeje kuvuga ko hakirimo birantega nyinshi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/U-Burundi-ngo-nta-muhanzi-w-Umunyarwanda-uzajya-gutaramirayo-ngo-atabazanira-Covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)