Perezida Kagame yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda saa tanu z'amanywa yageneye isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27.
Umukuru w'Igihugu yifurije Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda umunsi mwiza wo Kwibohora, avuga ko imyaka 27 ishize "Abanyarwanda twishyize hamwe tubohora Igihugu cyacu", kuva icyo gihe biyemeza gukorera hamwe buri munsi kugira ngo bubake umunyango Nyarwanda, ndetse bahindure u Rwanda igihugu cyiza 'kuri buri wese'.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi u Rwanda atari 'Igihugu ku ikarita gusa', ahubwo "kuri twe bivuze Igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye'. Ko "u Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere', rusobanuye ko 'dufatanya' buri wese akita kuri mugenzi we.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi u Rwanda atari igihugu ku ikarita gusa ahubwo ari igihugu buri wese yishimira
Mu rwego rwo kwihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo kwibohora, mu karere ka Musanze mu Kinigi hatashywe umudugudu w'icyitegererezo wagenewe imiryango 144, urimo ibikorwaremezo nk'ivuriro, amashuri, imihanda, agakiriro n'ibindi.
Umudugudu w'Icyitegererezo urimo urugo mbonezamikurire y'abana bato, ishuri rigezweho ririmo ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Uyu Mudugudu watashywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko kimwe n'indi mishinga ijyanye no guteza imbere ubuzima bw'abaturage yakozwe n'Ingabo z'Igihugu ku bufatanye n'izindi nzego 'birerekana ugushyira hamwe kw'Abanyarwanda kandi twabigize umuco'. Ati "Ndashaka nabyo kubibashimira".
Yavuze ko uyu mwaka bitakunze ko hizihizwa isabukuru yo Kwibohora uko bisanzwe, avuga ko bitanga umukoro ku Banyarwanda wo gukomeza kurwana urugamba rw'ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 muri iki gihe.
Umukuru w'Igihugu avuga ko ubu ari ngombwa, ndetse ari ngombwa cyane gukurikiza ingamba zashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima n'izindi nzego zo guhangana na Covid-19.
Akomeza ati 'Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n'ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima n'ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 no kurokora ubuzima bw'Abanyarwanda."
Perezida Kagame akomeza avuga ko ikigamijwe ari uko umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza n'ubwisanzure "bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu" haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.
Yavuze ko ibikorwa byo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda n'imibereho myiza 'bigomba gukomeza'. Kandi bikihuta. Kandi ko iterambere ritagarukira mu gihugu "tugomba kurenga imbizi z'Igihugu."
Umukuru w'Igihugu avuga ko hari gahunda ihamye yo guteza imbere "ubufatanye bushingiye ku bwubahane n'iterambere, yaba n'abaturanyi bacu, mu karere ndetse no ku Isi yose."
Perezida Kagame yavuze ko kurwanya no gutsinda Covid-19 ari "imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora." Avuga ko muri iyi minsi u Rwanda rugiye kwakira inkingo za Covid-19 zizatangwa haherewe ku barusha abandi ibyago byo kwandura iki cyorezo. Ariko hifuzwa ko zizagera ku Banyarwanda benshi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwigira hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hubakwe ubushobozi bwo gukora inkingo n'indi miti. Ati "Ibi bizabaganya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y'Igihugu itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu."
Yavuze ko ibi, ariko bisaba igihe, asaba Abanyarwanda gukomeza kwihangana. Avuga ko iki ari igihe cy'uko Abanyarwanda bumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19, kandi bakubahiriza ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo.
Perezida Kagame yavuze ko ibi byafasha u Rwanda gutsinda vuba iki cyorezo, kandi ko hari byinshi Abanyarwanda bafite byo gukorera hamwe, ndetse bakwiye gukira icyizere cy'ejo hazaza.
Perezida Paul Kagame yavuze ko 'U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we."Â Uyu Mudugudu watashywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n'abandi
REBA HANO IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAVUZE KU ISABUKURU YO KWIBOHORA