Guhera uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, mu Rwanda haratangira irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga 'Beach Volleyball World Tour 2-star', aho yitabiriwe n'ibihugu 39 u Rwanda rukaba ruhagarariwe n'amakipe 4.
Iri rushanwa rizageza tariki ya 18 Nyakanga, rizabera mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
U Rwanda rwaherukaga kwakira FIVB Beach Volleyball World Tour muri 2019, ariko yo yari ku rwego rwa mbere(inyenyeri imwe), aho mu bagore ryegukanywe n'Abaholandikazi, Iris Reinders na Mexime van Driel n'aho mu bagabo rigatwarwa n'Abayapani Masato Kurasaka na Kensuke Shoji.
Kuri iyi nshuro iri riri ku rwego rwa 2, ryitabiriwe n'amakipe 41 y'abagabo na 30 y'abagore, yose aturutse mu bihugu 39 bitandukanye byo ku Isi, aha u Rwanda rufitemo amakipe 4.
Mu bagabo u Rwanda rufitemo amakipe 2, Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse n'igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves no mu bagore ni amakipe 2, iya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ndetse n'iya Mukandayisenga Benita na Musanabageni Claudine.
Uyu munsi hakaba hateganyijwe imikino y'ijonjora yo guhatanira kwinjira muri tombola nyir'izina izaba ku munsi w'ejo ku wa Kane aho amakipe 6 mu bagabo na 6 mu bagore ari yo agomba gukomeza.
Ni irushanwa rigomba kuba nta bafana bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzengereza Isi n'u Rwanda by'umwihariko.
Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw'Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.