U Rwanda rwahawe toni 9 z’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 birimo n’inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoresho byakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ibikoresho byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birimo ibitanda byifashishwa kwa muganga bishobora gukoreshwa n’abarwayi ba Covid-19 barembye, ibyuma bibafasha guhumeka ndetse n’inkingo.

Dr Ngamije Daniel wakiriye ibi bikoresho yavuze ko bije mu gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 iri guhashywa igihugu gifatanyije n’inshuti zacyo.

Ati “Iyo habonetse ibikoresho nk’ibi biza byunganira ibindi Guverinoma iba yakoze byo kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe ingufu twese ngo turebe uko twahashya iki cyorezo.”

Ambasaderi Hazza Alqahtani yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanya n’u Rwanda mu bihe byiza n’ibibi. By’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza ubufatanye n’Abanyarwanda.

Ntabwo higeze hatangazwa ingano ya buri kimwe, nibura ngo havugwe umubare w’inkingo cyangwa ibitanda u Rwanda rwahawe. Gusa nk’inkingo zije mu gihe igihugu kiri kuzishakisha ku bwinshi kugira ngo gikingire abaturage benshi dore ko ubu hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 420.

Ku rundi ruhande, ibitanda n’ibyuma byifashishwa mu gutanga umwuka ku barwaye, byatanzwe nabyo mu gihe umubare w’ubwandu n’indembe ukomeje kwiyongera.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda habarurwaga abantu barenga ibihumbi 16 barwaye Covid-19 barimo 71 bari mu bitaro barembye.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe ubwo iyi nkunga yageraga i Kanombe ku Kibuga cy’Indege
Mu bikoresho u Rwanda rwahawe, harimo n'inkingo nubwo hatatangajwe umubare wazo
Indege ya UEA niyo yari yikoreye iyi nkunga igenewe u Rwanda



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)