Ubugingo butangirwa muri Kristo Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.' Yohana 7:38

Ubuzima bushya ni ukuba muri Kirisitu yesu, Ubuzima nyakuri tubuvoma muri Kirisitu Yesu, kuburyo uca ahantu ukumva isi nta deni uyifitiye.

Yohana 3:16 'Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho'. Iyo umaze kwizera Yesu ubona ubugingo buhoraho. Icyo nicyo kintu gikomeye tuzabona ubugingo buhorahno buruta diplome, biruta abana uzabona, biruta kujya muri Amerika n'ibindi. Hari abafata Yesu bakamwitiranya n'ibintu bifatika, ariko ibyo n'abapagani barabibona, bagakira, bakabyara, bakarongora bikemera kuko Yesu ibyo yaje abisanga ino, ariko yaje azanye ibintu bitabaga ino aha aribyo 'Ubugingo' butahabaga. Kubugendana ni cyo kintu kigukwriye kandi nanjye kinkwiriye.

Isaha n'isaha Yesu azaza, ni yo mpamvu udakwiriye kurarana icyaha. Uwizera Yesu imigezi y'amazi y'ubugingo idudubiza iva munda ye, kandi ntiyongera kugira inyota ukundi. Mu mirongo yose igize Bibiliya umurongo munini urimo ni uyu uvuga ko Imana yakunze abari mu isi kugira ngo Umwizera wese abone ubugingo buhoraho. Kandi ntabwo ari abantu bose baremewe kujya mu ijuru keretse uzamwizera. Abo bazabaho iteka ryose, kubw'ijambo rimwe gusa. Kwizera Yesu Krisito.

Mariko 9:14 aho 'urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.' 49'Kandi umuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'uko umunyu usāba ibyokurya'. Birashoboka ko umuntu yajya mu bugingo buhoraho afite ukuboko kumwe kuruta ufite yose wakoze ibyaha. Kuko ari byo byiza kuruta uko wajya Gihenomu aho urunyo rwaho rudapfa n'umuriro waho ntuzime.

Isi ni paradizo y'abanyabyaha ariko natwe abakiranutsi tubikiwe paradizo yo mu ijuru. Ab'isi bararyoshye barasambana, bagasinda, abana b'Imana bagahura n'ingorane bagafatwa nk'injiji, ariko hari ubwami twabikiwe. Nta muntu uri muri Yesu uryoshya, kandi ntacyo duhombye.

Hari igihe abantu bapfa abasigaye bakavuga bati 'Impamvu nsigaye ni ukubera amasezerano yanjye ntarasohora, ariko hari igihe, uko uba utuye, uko ubayeho, bitakwemerera kujya mu ijuru. Imishinga yawe iberanye no kujya Paris, Washington, ariko ntibireshya na Siyoni.

Yohana 1:12 'Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13 Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.' Iyo twizeye Yesu tubikuramo kuba abana b'Imana ntabwo ari ukwitwa. kandi si ubushake bw'umubiri, si amaraso ahubwo ni ubushake bw'Imana. Hari abantu bagiye baba abana b'amadini, ariko atari abana b'Imana. Izina dufite ryo kuba abana b'Imana ni ryo zina ry'icyubahiro riruta irindi ryose wakwita kw'isi. Hari ibyo twitwa kandi tuba wenda kubera twabatijwe mu mazi menshi, kuba umuririmbyi ni izina ry'idini runaka, ariko kuba abana b'Imana ni izina uhabwa n'uko wizeye Yesu gusa.

Ntabwo umwana w'ihene yahangana n'umwana w'intare, kandi nkuko umwana w'intare ahora ari hejuruy'uwihene, uku niko umwana w'Imana atahangana n'umwna wa Satani, kandi uku niko umwana w'Imana ahora ari hejuru y'uwa Satani. Nkuko Imana iri hejuru ya Satani ni na ko uwabyawe n'Imana ahora ari hejuru y'uwa Ssatani.

Rero biratangaje iyo bavuga ngo umwana wa Satani yagushije umwana w'Imana kuko uwabyawe n'Imana ari hejuru y'uwabyawe na Satani. Ntibishoboka kuko uwabyawe n'Imana ntakora icyaha. Nkuko imodoka iguciyeho ikagutera ibiziba ujyenda ukihanagura, ugashaka uburyo wasa neza, uku ni ko umwana w'Imana yanduzwa atabishakaga ariko akiyeza. Ariko umuntu ugitekereza kandi agashyira mu bikorwa icyaha ni uwa Satani kandi ntarabyarwa.

Source: cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubugingo-butangirwa-muri-Kristo-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)