Ubuhamya bwa Erica Yesu yakijje uburwayi bukomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muraho! Nitwa Erica. Navutse ku ya 25 Ukuboza 1993, mbyarwa na mama Angela na data Eric. Navutse kuri Noheri. Nari njye umukobwa njyenyine mu bana 5.

Mfite imyaka 3, baransuzumye bansangana indwara idasanzwe yitwa Rotavirus. Rotavirus ni ubwoko bw'ubwandu (infection) bukunze kugaragara ku bana bari munsi yimyaka 5. Yandura cyane kandi ku buryo bworoshye. Nubwo bibaho cyane mu bana bato, abantu bakuru na bo bashobora kuyandura, nubwo mu bisanzwe bidakunze kubaho cyane.

Iyi ndwara itera kuruka, impiswi, umunaniro ukabije, umuriro mwinshi, umwuma, n'ububabare bwo munda. Umunwa wumye n'amaso yahenengeye na byo ni bimwe mu bimenyetso byayo.

Nahise njya mu cyumba cyivurirwamo abarembye kiri i Tallassee, Al, aho nari ntuye. Ariko ntibashoboye gukora byinshi kuko byari bikomeye kandi birenze ubushobozi bwabo, nuko bampa indege mu bitaro by'abana i Birmingham.

Byatwaye abaganga amezi 3 kugira ngo babashe kunsuzuma no gutahura ko mfite iyi ndwara idasanzwe. Mbere yuko bansuzuma, impyiko zanjye zari zirwaye, isukari yanjye (glucose) yari yazamutse. Si ibyo gusa ahubwo nari ndwaye n'umwijima, kandi abaganga bageze aho barandambirwa rwose.

Ni ubuntu bw'Imana na mama, wari umunyamasengesho w'intwari; Ntiyigeze antererana. Imana ni Yo yonyine yavuze ijambo rya nyuma mu buzima bwanjye, yahaye abaganga ubushobozi bwo kumenya icyateye ibi bimenyetso byose nagize.

Iyo virusi yari imbonekarimwe muri kiriya gihe, kandi ntabwo bigeze babona ibintu bimeze nk'ibyo. Abaganga bamaze kumenya ibibaye batangira kunkorera, ibintu byose byamfasha vuba, nagombaga kwiga kongera kugenda kandi mbyantwaye amezi atatu ndyamye mu bitaro.

Imana yari ifite umugambi kuri njye

Ubu mfite imyaka 25 kandi mfite umwana umwe witwa Camden, afite umwaka 1 kandi azi ubwenge ndetse ni mwiza. Nzi ko Imana yari ifite umugambi kuri njye kuko yandinze ndi hano ku isi mugihe nashoboraga gupfa nkagenda.Nzi ko ubwanjye ndi ubuhamya kandi mpamya ko hari Imana ikora.

Source: www.trusting-in-jesus.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Erica-Yesu-yakijje-uburwayi-bukomeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)