Ubuhamya bwa Munezero Asoumpta Imana yakijije pararize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munezero Asoumpta umukristo mu itorero ADEPR yanyuze mu bintu bitandukanye bikomeye, ariko yagiye abona Imana imwiyereka imuha agakiza ndetse imukiza uburwayi bwa pararize aho ibice bimwe by'umubiri we bitakoraga, yewe n'abaganga baramubwiye ko atazakira, ariko Yesu yaramukijije.

Nta kinanira Uwiteka mugihe cyashyizweho ndetse nta cyabasha kurogoya umugambi we kuko Ashobora byose nk'uko Munezero abisobanura mu magambo ye urugendo rw'ubuzima bwe n'uburyo Imana yamwiyeretse ikamukiza.

Uyu mubyeyi w'abana bane aratangira asobanura uko yakijijwe agira ati 'Nakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwanjye mu 2005, ariko kimwe mu bintu byatumye nkizwa ni uko nari ndushye. Ndi umubyeyi w'abana 4, muri iyo myaka nabanaga n'umugabo twarasezeranye ndi umugore mu rugo. Igihe cyarageze ibintu birivanga ntitwabasha gukomeza kubana, aho twatandukaniye nahise mbura amahoro niyemeza kuyashakira mu bapfumu nararaguje ku buryo bwose bushoboka, ariko sinabonye amahoro kandi ari cyo nari nkeneye.

Nabaye muri ubwo buzima undangiye umupfumu nkaba nagiyeyo, abagiye za Kinyinya barabizi twahuriragayo tujya kuraguza, abo twahuriraga mu budurira n'ahandi barabizi hari n'abakijyayo ,ariko ndabatangariza ko Yesu ari we wenyine ufite amahoro. Muri icyo gihe cyose najyaga kuraguza nshaka amahoro kuko nari mfite umugabo n'abana, ariko mbuze amahoro. Muri icyo gihe nacuruzaga akabari mfite amafaranga, ariko mbiburamo amahoro.

Mubyukuri umugabo tukimara gutandukana naracuruzaga ariko byagera nijoro nkarara ndira nibaza ngo nzabaho gute? Umugabo yaragiye bigeze aho no gucuruza birananira mbona ko ubuzima bwanze isi inyikaragiyeho. Ariko muri icyo gihe ni bwo Umwami Imana yangendereye ampa agakiza insanga ikoresheje ijambo riri muri Yeremiya 33 rivuga ngo Yeremiya yari akingiranye mu gikari maze Uwiteka aramubwira ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.

Muri icyo gihe nararaga ndira kuko natangiraga kurira saa yine z'ijoro kugeza mu gitondo ni bwo Uwiteka yansanze arambwira ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Natangiye kwiga gusenga mpamagara Umwami Imana, ntangira kujya mu nsengero, byageze aho gucuruza birananira ndabireka, ariko Imana ikambwira ngo mwana wanjye nkorera nzakugirira neza. Imana yarabikoze nongera kubona icyo gukora ndikorera ubu ndi umubyeyi ufite abana bakuru babiri barangije amashuri yisumbuye abandi babiri bato baracyari muri secondaire. Aho nahaboneye Imana ni yo mpamvu nakubwira ngo Imana ni yo buhungiro bwacu'.

Igihe cyarageze MunezeroAssoumpta arwara pararize ku buryo abaganga bamubwiye ko atazakira ariko Yesu aramukiza nk'uko abisobanura ati 'Narwaye pararize uruhande rw'iburyo rudakora, akaboko n'akaguru gahinduka pararize numva ko ubuzima bwanjye burangiye ndetse byari bikomeye kuko nari naranyuze muri sikaneri (scanner) bambwira ko iyo ndwara itazakira.

Icyakora bitewe n'icyo nari narasabye Imana nyibwira ngo Mana uzangire ikibaho abantu bigiraho. Njyewe mbona ko ari cyo kintu cyari cyarabiteye, aho muganga yari amaze kumbwira ngo indwara ntizakira kuko indwara yahereye mu bwonko ndentse n'imitsi yo mu bwonko yaramunzwe ntabwo nzakira. Ariko Iyi Mana yo mu ijuru yo itajya ibura uko igenza, igihe cyarageze Imana inkiza pararize. Ibyo ni ibintu natangira ubuhamya kuko byabayeho ku mugaragaro aho Imana yanyoherereje umuntu araza aransengera ndakira'.

Asoza ubuhamya bwe arahumuriza abafite ibibaremereye yaba uburwayi bw'igihe kirekire ko bakwegurira ubuzima bwabo Kristo bagasenga ndetse bakamwizera kuko ashobora byose kandi muri we ni ho tubonera amahoro atemba nk'uruzi.

Source: vision tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Munezero-Asoumpta-Imana-yakijije-pararize.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)