Ubuhamya: Uko Hedieh, umwisilamukazi wakoreye FBI yakiriye Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Muri Islam, Imana ntabwo ari Data(umubyeyi) ahubwo ifatwa nk'izaciraho abantu iteka. Bavuga ko hagati yacu n'Imana hari umworere munini, kandi Imana ikintu cyose dukoze izakiduciraho urubanza'. Hedieh wairiye inyota Imana akiri no muri Islam yakijijwe gute?

Ababyeyi ba Hedieh ni abimukira bavuye muri Iran bajya muri Leta zunze ubumwe z'Amerika nkuko byari mu nzozi zabo. Hedieh yakuriye mu muryango ukize kandi ukomeye cyane, ariko kuri we avuga ko ibyo bitari bihagije. Ati ' Ibyo numvaga bitanyuzuza, nabonaga ngiciriritse ugereranyije nibyo isi nayifuzagaho, ariyo mpamvu nahoraga numva mbabaye. Nahoraga rero nibaza impamvu muri njye harimo icyo cyuho, numva ko hari ikintu mbuze.

Igihe Hedieh yajyaga kwiga, yizeye ko wenda ibijyanye no kwijira mu idini bishobora kumuha uwo munezero yabuze muri we. Nibwo papa we yamushishikarije kujya muri Islam, umuhungu wari inshuti ye amujyana mu musigiti wari hafi aho. Hedieh ati' Wari umusigiti utangaje kubera ko wasangaga harimo n'ibikorwa bya politike, aho bumvaga ko n'amerika yose yayoborwa n'ubusiramu. Ndibwira nti ibi bintu ndabona biteye ubwoba, numva ntashaka kubijyamo. Nkavuga nti niba ari imyemerere, ibyo bindi ntibikwiye kwivangamo.'

Hedieh kubera ko yashakaga kumenya Imana, mu rwego rwo guhunga ubuhezanguni bwo muri Islam yisunze irindi tsinda ryo rikora ibikorwa byizi muri Islam ryitwa'Sufism'. Muri islam haba ibikorwa by'amayobera, aho nahasanze: ibikorwa by'urukundo, amahoro, imibanire myiza n'Imana, ndavuga nti 'ok, ibi ni byiza wenda aha ho nzahabonera amahoro kandi nzahagirira ubusabane bwiza n'Imana.'

Nyuma yuko arangije amashuri ye mu bijynye n'amategeko, Hedieh yatangiye gusohora raporo ku bijyanye n'ubuhezangani muri Islam. Ibikorwa bye byatumye ajya gukorera ibro by'Amerika bishinzwe ubutasi FBI, akorana na leta y'america muri ibyo bikorwa byo guhashya iterabwoba. Ati' byari nk'ibisanzwe ko mpura ku buryo bworoshye n'iyo miryango muri islam, byari binyoroheye kubiga neza no kumenya uko narwanya iterabwoba muri bo. Muby'ukuri natekerezaga ko ndimo gutanga umusanzu wanjye ku gihugu, kandi ko ndi no mu nshingano z'ibyo nizera.'

Hedieh yaje gushaka muri ibyo bihe abyara umukobwa, hashira imyaka myinshi yariziritse ku mahame y'idini(Islam) ibintu bitari bimworoheye. Yakomeje agira ati' Ntabwo byari byoroshye kugenga ibyifuzo bya kamere, imyitwarire y'aho, byasabaga imbaraga ngo ugaragaze ko uri kumwe n'Imana. Buri gihe wahoranaga ubwoba bw'uko bari bugucira urubanza, kandi ibyo byose ntibyakorwaga kubw'urukundo. Twasengaga Imana itabasha kutwumva!'

Byaje kurangira acitse intege kuko yaje gusanga Islam nta gakiza itanga. 'Banyizezaga ko nzagera ku ntegoz'ubuzima bwanjye, ariko sinumvaga uko ibyo bizagerwaho! Ibyo rero byanshyize ku gipimo cyo kuremererwa cyane uko nagendaga nkura ndetse n'umukobwa wanjye akura.' Uko niko Hedia abisobanura.

Umunsi umwe nyuma yimyaka 22 Hedieh ari muri Islam, yaje kwiyambura umwitandiro wamuhoraga ku mutwe. Umuyobozi we(Imam) amubwira ko icyerekezo ahisemo kuzabaho iteka kitazamugwa amahoro. Hedieh ati' Bambwiye ko nsa naho ngiye kwiyahura bitewe n'umusatsi wanjye nagaragaje, ngo umutwe wanjye uzangusha mu muriro w'ikuzimu iteka ryose' Byarangiye rero mvuye muri Islam kuko yarankomerekeje cyane, numvaga ntashoboye kubaho muri ubwo buzima. Nasanze nari narazimiye!

Hedieh wari wararahiriye kuziha Imana ubuzima bwe bwose, mu gihe yari akurikiye kuri tereviziyo yabonye umupasiteri wigishaga ku nyigisho zijyanye no kugirana ubusabane n'Imana biciye muri Kristo Yesu. Guhera ako kanya yatangiye gucanganyikirwa muri we, atangira kujya mu masengesho. 'Narapfukamye nsenga nkuko muri islam twabigenzaga, umutwe wanjye wubitse ku butaka ndimo kurira cyane. Naravugaga nti' Ese wanyihishurira ko numva nacanganyikiwe cyane, ukambwira uwo uri we?' nino muri iryo sengesho ubwo nari mu cyumba cyanjye numvise ijwi rya Yesu! Yarambwiye ngo'Hedia, ni njyewe!" byari ibintu bidasanzwe ndabikubwira nk'aho ari ijo hashize byabaye, Kuva uwo munsi narahinduwe'

Yakomeje gukurikira wa mu pastieri kuri internet, atangira gusoma ibyanditswe byera. Yakomeje ahamya ati 'Bibiliya nasanze ari ubuzima, ibintu Korowani itampaye! Numva ari Imana irimo kunganiriza, kandi koko yavuganye nanjye kuko yanyeretse Korowani nk'urugero rwanyobyaga, hanyuma inyereka Bibiliya nk'umuyobozi w'ukuri. Nabonyemo ibihamya binyemeza ko Yese ari Umwami n'Umukiza wanjye. Nigeze gusenga nsaba ko Imana yandokora, Yesu ambwira ko ntakwiye kuzongera kugira ubwoba ukundi'

Hedieh bidatinze yaje kubatirizwa muri rya torero yakurikiriyemo inyigisho kuri interinete. Avuga ko ubu afitanye ubusabane n'Imana atazongera kubishidikanyaho.

'Naje kwisobanukira, ndibuka uko nahoraga mpangayitse, Yesu ni nk'aho yambwiye ati ' Ngwino unkurikire', muri iyi nzira rero nakurikiye Yesu niho ambwira ngo witinya ngufitiye umugambi mwiza, nta bibi nkwifuriza'. Ngambiriye kukwereka ubwiza bwanjye, nguteguriye ubugingo buhoraho, nzakuzuza urukundo n'ibyishimo witinya!'

Hedieh yibajije impamvu Imana yemeye ko anyura muri ibyo byose mu myaka 25 shize, ariko yasobanukiwe ko byari ukugira ngo bimusunikire mu muhamagaro we wo gukorera Imana avuga ubutumwa bwiza ubu, no mu gihe kizaza.

Source: 700 Club Interactive Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Hedieh-umwisilamukazi-wakoreye-FBI-yakiriye-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)