Ubuhamya:Terry wapfushije umugabo bamaranye iminsi 29 gusa, Imana yamuhojeje amarira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Terry Gobanga, umupasiteri wo muri Kenya yanyuze mu magorwa akomeye cyane ubwo umunsi w'ubukwe bwe wari ugeze, yafashwe ku ngufu n'abagabo batatu biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Nairobi, akize ahita asezerana na wa musore wamukunze ndetse bagira ubukwe bw'akataraboneka, ariko nyuma y'iminsi 29 basezeranye, Terry yarapfakaye bimuviramo igikomere, icyakora Imana yamuhojeje amarira imuha undi mugabo ubu babanye neza.

Mu gice cya mbere cy'ubuhamya twabonye uko Terry n'umugabo we Harry bakoze ubukwe bwiza cyane. Muri iki gice turarebera hamwe ibyakurikiyeho bavuye mu kwezi kwa buki.

Bamaze gukora ubukwe bagiye mu kwezi kwa buki bagaruka mu kwezi kwa 8bamazeyo iminsi 29. Nairobi mu kwezi kwa 7 no mu kwa 8 haba hari imbeho nyinshi cyane. Batashye basanze mu nzu yabo hari imbeho nyinshi cyane noneho umugabo wa Terry Gobanga aragenda afata Imbabura ayishyiraho amakara arangije ayishyira mu cyumba kugira ngo gishyuhe, babonye hamaze gushyuha ayikuramo arayijyana ayishyira ahandi hantu mu nzu ariko hatari mu cyumba.

Hanyuma bararyamye, ariko umugabo atangira kuvuga ati 'Ndumva mfite ikizungera meze nabi' Umugore aramubwira ati 'Biraza gushira' umugabo yakomeje avuga ko birimo kwiyongera noneho bigeze aho umugore na we atangira gufatwa abwira umugabo ngo agende kuzana indi couvre-lit kuko yumvaga hakiri imbeho. Umugabo yarasubije ati 'Ndumva nta mbaraga mfite meze nabi sinashobora kugenda' Umugore na we yashatse kujya kuyifata biramunanira.

Mubyukuri birashoboka ko ari imbabura yabagizeho ingaruka. Byagezeho umugore yahamagara umugabo we akitaba, ikindi gihe ntamusubize, ahita yumva ko ibintu bimeze nabi.Terry yagiye akamabakamba agera aho telephone yabo yari iri ahamagara abaturanyi baraza, ariko kugira ngo agere ku rugi abakingurire byamufashe umwanya munini cyane. Yarabakinguriye barinjira ahita yikubita hasi atakaza ubwenge.

Pastor Terry yashidutse ari ku bitaro hanyuma aravuga ngo umugabo wanjye ari hehe? Baramubwira ngo humura umugabo wawe ari mu cyumba kindi turi kumukurikirana, ariko umugore kuko yari azi ko umugabo we ameze nabi, yarababwiye ati 'Njyewe ndi pasiteri kandi nahuye n'ibibazo byinshi cyane, nimumbwize ukuri umugabo wanjye ameze ate? 'Muganga yaramwitegereje aramubwira ngo ihangane umugabo wawe yitabye Imana.

Umugore yarize amarira menshi cyane, ibaze aho yasezeraniye nyuma y'ukwezi kumwe yasubiyeyo agiye gushyingura. Mwibuke yaherukagayo yambaye ikanzu yera noneho asubirayo yambaye iy'umukara. Terry yarababaye cyane abantu batangira kuvuga urumva umuntu bafashe kungufu bikagerekaho na none yuko umugabo we yapfuye, bavuze ko afite imivumo. Bavuze amagambo menshi baramutuka n'ibindi byinshi. Nyuma yo gushyingura yumvaga yiyanze yibaza n'impamvu Imana yamuretse yibaza impamvu ibyo bintu byamubayeho ari umukozi w'Imana.

Nyuma Imana yaje kumwoherereza umusore wamwitagaho cyane akamubwira Ijambo ry'Imana akamubwira ngo niba ushaka kugira ngo ukire ugomba kujya uvuga ibyakubayeho kandi ugakomeza gusenga Imana ukabohoka kuko Imana ntiyagutaye bibaho mu buzima kandi ibyo byose bibaho kuko bifite impamvu. Uwo mugabo yamaze iminsi itatu atamusuye, Terry yaramuhamagaye aramubwira ngo kuki utaje kundeba uyu munsi? Byonyine kumuhamagara yahise yumva ko hari uburyo yatangiye kumukunda.

Igihe cyarageze uwo musore abwira Terry ko yifuza kumushaka. Umugore yaramubwiye ngo reka nkubwire mbere y'uko uzana igitekerezo cyo kunshaka, genda usome ibinyamakuru byo muri kenya usome umenye ngo umuntu witwa Terry ni muntu ki? Numara kumenya ubuzima bwanjye ukumva ufite umuhate wo kunkunda uzabimbwire icyo gihe. Umugabo yaragiye kuri murandasi asoma n'ibinyamakuru arangije araza aramubwira ngo byose nabisomye ndacyagukunda cyane kandi ndagushaka.

Umugore yarumiwe cyane aravuga ngo uyu muntu ni muzima? Kuko yari yarafashe gahunda ko atazongera gushaka. Kugira ngo amwikize yaramubwiye ati 'Hari n'ikindi utazi, kwa muganga barambwiye ngo sinshobora kubyara kubera ibibazo byambayeho mu nda harangiritse'. Umugabo yaramurebye araseka cyane arangije aramubwira ati 'Njyewe ntabwo ngukundira abana, dushobora kubyara kuko Imana ishobora byose, ariko dushobora no kutabyara. Yamusomeye ijambo rivuga ko abana ari umwandu uturuka ku mana. Imana nibona ko dukwiriye iyo kado izayiduha, ariko nitayiduha izaba impaye umwanya uhagije wo kugukunda'.

Terry akimara kubyumva yaravuze ngo ntibishoboka, aba bagabo bameze batya baracyariho ku isi? Arangije aravuga ngo n'ubwo navuze ko ntazongera gushaka, urukundo rumeze gutya ntabwo narusubiza inyuma aramwemerera barashakana nyuma y'imyaka itatu apfakaye. Ariko mbere gato umugabo agiye kubibwira iwabo barishimye cyane, ariko bamenye ko ari Terry baramubwira ngo sigaho uriya ni ikivume nawe uzapfa. Barabirwanyije ariko umugabo yari yafashe umwanzuro aravuga ngo ngomba kurongora uriya mupasiteri.

Pastor Terry Gobanga hamwe n'umugabo we Imana yamushumbushije

Nyuma icyaje gukurikiraho bagiye gukora ubukwe bajya muri rwa rusengero na none abantu baza ari benshi cyane barahurura Imana ihagurutsa abantu baramufasha ndestse bamuba hafi. Mugihe barimo babwirana amagambo yo gusezerana, umugore ubwoba bwaramwishe aravuga ngo Mana yanjye noneho uyu mugabo ntazapfa? Napfa bazavuga ko ndi ikivume. Terry yararize imbere y'Imana aravuga ngo Mana ndakwinginze uyu mugabo umurinde ntazapfe kandi uzatugirire neza kugira ngo aba bantu bamvuze amagambo bazamenye ko uri Imana yacu. Yarize amarira atabaho adashobora guhagarika imbere y'Imana.

Imana yaritegereje iri mu ijuru ireba Terry irangije irabyemera. Nyuma y'umwaka umwe gusa bashakanye, yatangiye kumva ameze nabi ajya kwa muganga atekereza ko ari cya gikomere afite mu nda barangije baramubwira ngo twasanze utwite. Iyo nda yayibyayemo umwana w'umukobwa bamwita 'Tehille' Nyuma y'imyaka 4 babyaye undi mukobwa bamwita 'Towdah'. Kugeza ubu uyu mugore abanye neza na sebukwe n'umuryango wose.

Nyuma y'ibyoTerry yanditse igitabo gikunzwe cyane muri iyi minsi cyitwa 'Crawling out of Darkness' bisobanuye 'Gukambakamba uva mu Mwijima' Ikindi kandi Imana yamuhaye minisiteri yo gufasha abandi badamu bafite ibibazo nk'ibyo yagize byo gufatwa ku ngufu. Arabafasha akabahumuriza. Muri macye Imana dusenga ni yo ifite ububasha bwo kutuvana mu mwijima ikadushyira mu mucyo.

Source: mannaexpressonline.com, Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Terry-wapfushije-umugabo-bamaranye-iminsi-29-gusa-Imana-yamuhojeje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)