Nyinawamahanga yamaze igihe kirekire akorana n'umukecuru w'umupfumu, ariko igihe cyaje kugera ijwi ry'Imana riramusanga rimutegeka kujya mu rusengero hanyuma aratura yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe ndetse asengera n'umupfumu bakoranaga na we arakizwa.
Mu magambo ye Nyinawamahanga arasobanura uko yakoranye n'umupfumu n'uburyo imbaraga z'Imana zabimukuyemo akakira agakiza.
Ati: 'Mbere y'uko nkizwa inzu yanjye, yari ishinzwe kwakira abantu baje kwivuza ni ukuvuga ngo umuntu yazaga bitewe n'ibibazo afite wenda ari umusore ukeneye umugeni, umuntu watewe n'abazimu, abo baroze n'ibindi. Iyo salon yanjye abantu binjiragamo bakuzura kuko hazaga abakomeye, noneho wa mukecuru twakoranaga watangaga imiti yazanaga urwabya yakoreshaga hanyuma njyewe nari nshinzwe kwinjiza abantu nkabicaza neza nkajya numva ibibazo byabo noneho nkabamugezaho nkajya mubwira ikibazo cya buri muntu nkamufasha mu rwego rwo kwinjiza amafaranga.
Mubyukuri ubwo buzima nabubayemo imyaka 14 Imana indeba ikanyihorera nkabibamo, ariko Imana yandinze kubiheramo. Nagiranye amakimbirane na wa mupfumu kuko mu rugo haje umuturanyi ufite umwana urembye arambwira ati 'Uri inshuti yanjye ariko mfasha umwana wanjye agiye gupfa'. Ndebye nsanga umwana yazanye urufuzi ameze nabi cyane! Ndirukanka kuko akazi kanjye kari ako kugeza ibyifuzo kuri wa mukecuru ndamubwira nti 'Mukecu! Hano hari umuntu ufite umwana urembye mubabarire byakomeye' Yansabye kumuzana aramureba ariko kuko atari afite amafaranga naramuvuganiye ariko umupfumu yanga kubyumva ngo amuvure.
Umukecuru yanze kubyumva nazanye ya kamere yanjye n'ubushizi bw'isoni kuko nangaga agasuzuguro ndamutonganya nti: 'Ndaguha umuntu ngo umuvure ukabyanga ndakubwira ngo umuntu ni umuturanye arembesheje umwana kandi yemeye ko azana amfaranga kuki umwangiye?' Imana iteza ikibazo ngo ikemure ikindi kuko kuva uwo munsi urukundo twari dufitanye n'uwo mupfumu rwararangiye kuko nahise nsohora abantu bose bari mu nzu baje kwivuza ndabirukana mbabwira ko iby'imiti birangiye, nagize ifuhe rikomeye cyane ku buryo nta muntu wazaga kunkiniraho. Imishyikirano twagiranye dusinyana uwo munsi twarasinyuye'.
Igihe cyarageze Nyinawamahanga ahamagarwa n'Imana mu buryo butangaje nk'uko abisobanura agira ati: 'Umunsi umwe nari ndimo gutekereza nigarukaho ndimo gutekereza ubutunzi bwanjye bugiye harimo imodoka, icyuma gisya, akabari kanjye na depot byose byabaye nko gukubura. Narimo nibaza niba ari Imana ibikoze cyangwa ari umuntu wabigizemo uruhare, ijwi ryansanze aho rirambwira ngo mama Burende mwana wanjye! Nararangaguje mbura umuntu ubimbwiye ndongera ndatuza ntekereza ngo ariko Mana ubu nzongera ncuruze koko?
Mugihe nkirimo ntekereza gutyo ijwi ryarongeye riti 'Mwana wanjye haguruka ujye gusenga, nahise nibuka uko mu bapfumu twajyagayo tukumva amajwi avugira ahantu utabona, ubwa gatatu ijwi ryarambwiye ngo haguruka ujye gusenga, mpita mpaguruka niruka njya gusengera ku rusengero rwa ADEPR Kinamba, iryo jwi ryarankurikiranye ringeza ku rusengero nagiye ntazi ibyo ngiyemo mpagarara imbere y'urusengero nahakuwe n'umudiyakoni ati 'Ngwino nguhe umwanya wicare mukozi w'Imana'. Naramusubije ngo ntabwo ndi umukozi w'Imana' Yaranze ati 'Ndava aha nguhaye umwanya wo kwicaramo'.
Nakomeje kwanga ariko rya jwi ni ryo ryantegetse kwinjira ngeze mu rusengero rirambwira ngo tuza. Nasanze umushumba arimo kwigisha ku nkuru za Gidiyoni ko ku rugamba atatsindishirijwe n'ingabo nyinshi, ahubwo yatsindishirijwe n'Imana yo mu ijuru. Yakomeje yigisha ngo Yesaya Imana iramweza imukoza ikara ryaka ku munwa iramutuma. Nabajije umubyeyi twari twegeranye nti 'Ese yamukojeje ikara ryaka ku munwa ni iryo mu ziko?' Yarandebye uko nambaye ipantaro na dredi zigera mu mugongo aho kunsubiza aranseka.
Nakomeje numva ibyo pasiteri arimo kwigisha aravuga ngo abantu bagiye mu bapfumu, abantu bafite imitwaro ibaremereye Imana ije kubaruhura. Nanjye numvise ndemerewe kuko byose nabigiyemo, muri njye nabonye umuntu ampagaze imbere arambwira ngo haguruka ujye imbere, mu mutima nkibaza ngo ese ndahaguruka nambaye ipantaro ntibanseka? Narahagurutse basekera rimwe numva umutima umwe urambwiye ngo sohoka undi ukambwira ngo nicare nkirimo kubyibazaho rya jwi ryanzanye rirambwira ngo pfukama.
Napfukamye ku mukeka ariko ntazi icyo mfukamiye kuko bwari ubwa mbere ngeze mu bantu b'Imana. Mugihe nkiri aho baradusengeye batujyana mu cyumba. Baratwakiriye tubasha kwiga turabatizwa twinjira muri Yorodani ku itari 20 Ukuboza mu mwaka wa 200'.
Mubyukuri nkimara gukizwa nakomeje gusengera wa mupfumu twakoranaga ngo nawe Imana izamuhe agakiza noneho umunsi umwe araza arambwira ati 'Njyewe nabonye ko usenga Imana, narapfuye mara iminsi itatu hanyuma mbona Malayika arambwira ngo ninze gukizwa, none rero ndashaka gukizwa nkamaramaza njyana gusenga' Kurya yari afite impano yo guhanura akorera Satani, Imana yahise imuha impano y'ubuhanuzi.
Source: vision tv
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Nyinawamahanga-wakoranaga-n-umupfumu-yakijijwe.html