Waba wibaza impamvu ugerageza kugabanya ibiro ariko rimwe bikiyongera cyangwa bikagutwara umwanya?Abantu benshi bifuza kugabanya ibiro cyane cyane ko tugeze mu bihe benshi bibaza ko ubwiza bujyana n'ibiro umuntu afite. Aha tukaba twagerageje guhitamo uburyo bwagufasha kugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara.
Menya igihe cyo kugabanya ibiro
Imibiri yacu yakira ibyo turya mu buryo butandukanye,ahari igihe ushobora kuba ubona umuntu afata amafunguro ye ariko agakomeza kuba ku murongo. Igihe rero wumva ko ushaka kugabanya ibiro ugomba kubyishyiramo kandi ubwonko bwawe bukamenya neza ko ibiro bigomba kugabanuka cyane cyane iyo ukoresha ubu buryo bwo kutiyicisha inzara. Ibi bizagufasha kugabanya ibiro byawe kuburyo bwihuse.
Ntiwibagirwe ifunguro rya mu gitondo
Abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo ryaba ribyibushya cyane,ariko kubyuka ukajya mu kazi ka buri munsi nta funguro rya mu gitondo ufashe ni ikosa,kubera ko iri funguro ariryo rifasha umubiri kwiyubaka no kurinda ingingo z'umubiri wawe kugumana imbaraga mu gihe utegereje irindi funguro. Gusa ntiwibagirwe kurenzaho imbuto kuri iryo funguro rya mu gitondo.
Hindura uburyo ubayeho
Aha ntabwo bisobanuye ko ugomba gutangira kujya muri siporo, iyo ukoresha ubu buryo bwo kugabanya ibiro kandi ukomeza kurya ni ngombwa ko ureka bumwe mu buryo ubayeho bwa buri munsi. Tangira kuzamuka mu nyubako ndende ukoresheje ingazi (stairs, escalier) bizagufasha gutwika ibinure nubwo atari byinshi ariko birafasha, Ushobora kandi gutumira inshuti zawe mukabyina cyangwa se mugatwara amagare nabyo birafasha.
Shaka igituma uguma uhuze
Burya abantu benshi bumva ko bashonje iyo ntakintu bafite bakora,niba ibi bikubaho kandi ukaba ushaka kugabanya ibiro gerageza ushake ikintu cyo gukora ndetse wirinde kujya ahantu abantu bari kuvuga ibiryo cg batetse ahubwo ugerageze kunywa amazi.
Rya witonze
Akenshi iyo turi kumeza turarya kugeza igihe twumva duhagiye koko,ariko kugira ngo ugabanye ibiro ni byiza ko mu gihe uri ku meza ugerageza kurya buhoro buhoro unyuzamo ugashyira hasi icyo uri kurisha,ibi ni ingenzi cyane kuko uko ushyize hasi icyo uri kurisha, ubwonko bwumva ko usoje ibi nubigerageza uzatungurwa no kumva ko uhaze kandi wariye ibiryo bike kubyo usanzwe ufata.
Source : https://yegob.rw/uburyo-bwiza-byagufasha-kugabanya-ibiro-byoroshye/