Tariki 1 Nyakanga 1962, ni bwo u Bubiligi bwemeye ku mugaragaro ko u Rwanda ruba igihugu kigenga, nyuma yo kumara igihe ruri mu maboko yabo nk’Abakoloni, barurebereraga, bakarutegeka, bakarufatira ibyemezo bya politiki n’imibereho n’ibindi.
Icyo gihe ariko abakoloni n’ubwo bari bamaze kwemerera u Rwanda kwigenga, ntabwo bigeze bagenda ahubwo bagumye mu gihugu bakomeza gutegekera mu Banyarwanda, aho Umunyarwanda wabaga ari umuyobozi ariko akora ibyo bamubwirije.
Ibi bijyana kandi n’uko aba Babiligi bari baramaze kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, aho bari barabigishije amoko, barababwiye ko bamwe badahuje ubwoko n’abandi, bakabigisha ko hari Abatutsi, Abahutu n’Abatwa.
Impuguke muri Politiki akaba n’umwe mu bagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Gisagara avuga ko kuba abakoloni batarifuzaga kuva mu Rwanda ari byo byatumye n’abo bahaye Ubwigenge ari abantu babo bateguye.
Ati “Umukoloni we ntabwo yifuzaga ko ava mu gihugu, yifuzaga ko akigumamo. Noneho akavuga ati reka dutegure abantu bagiye mu mitwe ya politiki batazagira icyo badutwara, hanyuma abo bantu tuzakomeza tubakoreremo.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we avuga ko Ubwigenge bwahawe u Rwanda butari bushyitse kuko bwahawe igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Ati “Baravuga bati tugiye kubaha Ubwigenge, tuzamure ibendera ariko kubera ko dushaka kugira ngo tubafashe mwikize bariya bene wanyu dusigarane namwe, ariko Ubwigenge tubutangaze ko bubayeho.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo rero waba uvuga ngo urigenga nk’igihugu hari ukuyobora mu gisirikare, apanga uko igisirikare kirinda umutekano w’igihugu ataranaguhaye n’ubushobozi kugira ngo ugire bwa buhanga.”
Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko abanyepolitiki bo mu Ishyaka rya MDR Parmehutu n’andi mashyaka bari bahuje gahunda babonye Ubwigenge nk’umwanya wo kwikiza Umwami n’Abatutsi aho gukemura ibibazo byari byugarije Abanyarwanda.
Inararibonye muri politiki, Sheikh Abdul Karim Harerimana, avuga ko icyo abakoloni bashakaga bakigezeho ari nayo mpamvu bari bahaye u Rwanda Ubwigenge butazagira icyo bumarira abaturage.
Mu bibazo byagombaga gukemurwa hari harimo n’iby’impunzi ariko bigera aho Ubuyobozi bwari buyoboye u Rwanda buvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi kandi icyo gihe rwari rutuwe na miliyoni eshanu gusa.
Sheikh Harerimana ati “Uyu munsi turi hafi miliyoni 13 kandi turimo dukwiriyemo neza turanabyara n’ubwo leta idusaba ko dukwiriye kubyara abo dushoboye kurera n’abo igihugu gishobora kurera; tumaze kwikuba kabiri kandi umwuka turawuhumeka neza, turahinga, dukora n’indi mirimo.”
Ikibazo cy’amacakubiri kandi cyakomeje kugeza ubwo mu 1994, u Rwanda rwacuze imiborogo ubwo umugambi wari umaze igihe kirekire utegurwa na leta wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyirwaga mu bikorwa.