Ubwoba bwawe buzanire Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese urimo kureba ingano y'ibiguhangayikishije ntubone ingano y'Umukiza wawe? Ndashaka kugushyira mu cyerekezo gishobora kugufasha gushira ubwoba. Ndashaka ko utangira gutumbira Yesu ukamuhanga amaso.

Yesu mu buzima bwe hano ku isi yarasekaga ndetse yarariraga. Ibuka ijoro Yesu yavuye mu murwa akerekeza ku musozi ajyanye n'abigishwa be. Bahageze, yarababwiye ati 'Musenge mutagwa mu moshya'.

Hanyuma Yesu yarapfukamye arasenga ati 'Data niba bishoboka, iki gikombe cy'umubabaro kindenge. Ariko byose bibe uko ushaka ntibibe uko nshaka'.Uwo mwanya malayika yavuye mu ijuru amuha imbaraga. Mugihe yari yuzuye umubabaro, Yesu yasenganye umwete kuburyo yabize ibyuya bivanze n'amaraso (Luka 22:39-44).

Ese urugero rwa Yesu rutwigisha iki? Biroroshye. Jya umwigiraho mu gihe uhuye n'ibikkomeye. Jya urusoma mu gihe ufite ubwoba. Mubyukuri ubwoba umuntu ashobora kuvuga ko ari kimwe mu marangamutima aza ku mwanya wa mbere kandi na Yesu yarabugize asaba Se ko yamurenza igikombe cy'umubabaro (Luka 22:42).

Mbese ni iki cyagutera gusenga isengesho nk'irya Yesu? Guhura n'icyorerezo, gusohorwa mu nzu? Kuba mu bitaro? Inkomoko y'ubwoba bwawe ishobora kugaragara nk'idafatika ku bandi, ariko pfukama usengane umwete nk'uko Yesu yabigenje.

'Data niba bishoboka iki gikombe cy'umubabaro kindenge'. Uwa mbere wo kumva ubwoba bwe ni Se. Yashoboraga kuba yaragiye kwa nyina. Yashoboraga kwiringira abigishwa be.Yashoboraga kujya gusengana n'abandi. Ariko icyo yakoze bwa mbere yagiye kwa Se.

Biratangaje! Iyo duhuye n'ibiteye ubwoba ni hehe tujya? Bwa mbere muri bare, ku mujyananama, gusoma igitabo kigufasha cyangwa ku nshuti yawe.Yesu si ko yabikoze. Uwa mbere wo kumva umubabaro we yari Se wo mu ijuru.

Mu gihe uhuye n'akaga kora nk'uko Yesu yabigenzaga. Ntugire ubwoba bwo gusenga nk'uko Yesu yagiye mu gashyamba Getsemane. Suka amarira yawe imbere y'Imana uyisabe kuguha imabaraga zo guhangana n'ibihe bigoye uri kunyuramo. Fungura umutima wawe ubwize Data ukuri, mubwire ibijyanye n'uburwayi bwawe, mubwire ibijyanye n'akazi. Data afite igihe gihagije cyo kumva kandi afite impuhwe zisaga. Ntatekereza ko ubwoba bwawe ari ubugoryi. Ntazigera akubwira ngo 'ceceka' ari kumwe nawe. Azi uko umeze.

Data wo mu ijuru azi ibyo dukeneye. Ni yo mpamvu ugomba kwatura isengesho ryawe nk'uko Yesu yabikoze. Imana ntiyakuyeho umusaraba, ahubwo yakuyeho ubwoba kuri Yesu. Imana ntibuza umuraba kubaho, ahubwo irawucyaha.

Abafilipi 4:6 hatwibutsa 'Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima'.Ntugapime ingano y'umusozi, bwira ubasha kuwukuraho. Aho kwikorera isi ku mugongo wawe, bwira ufite isi mu biganza bye. Ibyiringiro birahari. Ushobora kuba utewe ubwoba n'ibikomeye wanyuzemo mugihe cyashize, ariko uyu munsi, ubwoba bwawe buzanire Imana. Iki ni cyo gihe cyawe.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubwoba-bwawe-buzanire-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)