UGANDA: Umugabo wadodaga inkweto yishwe n'inzara nyuma yuko Perezida Museveni ashyize igihugu cyose muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko tubikesha Televiziyo y'igihugu cya Uganda, umugabo witwa Justus Sempa wadodaga inkweto mugace ka kawafu utagiraga umugore ariko wabanaga n'abana be babiri yasanzwe yapfuye maze umuyobozi wakagace yaratuyemo akaba yemeje ko uyumugabo yishwe n'inzara.

Mubusanzwe ubuzima kuri benshi bushoboka igihe umuntu yashakishije rimwe na rimwe bigakunda cyangwa se bikanga ariko uko byagenda ko umuntu akomeza ashakisha kugeza bikunze.

Bitewe nikibazo cyangwa se akaga kaziye isi yose muri rusange ka corona virus byatumye ibihugu bifata ingamba zigiye zitandukanye harimo no gushyira abantu mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyi cyorezo. Nkuko rero byabaye hafi kwisi yose, no mu gihugu cya Uganda byaje kuba muminsi ishize ubwo perezida w'iki gihugu Nyiricyubahiro Yoweli Kaguta Museveni ategeka ko igihugu cyose kijya muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe kingana n' iminsi 42 kuva kuwa 18 kamena 2021.

Uyu mugabo rero witwa Justus Sempa warusanzwe agenda genda mungo z'abantu abadodera inkweto yaje gukomwa mu nkokora n'iki cyorezo kuko kuva kuwa 18 kamena nta muntu n'umwe wemerewe kuva murugo ajya murundi kubera ubwiyongere bwa Corona mu gihugu cya Uganda. Uyu mugabo rero ari muri bake bagizweho ingaruka zikomeye cyane kuko nyuma yuko umugore babanaga amutanye abana babiri uyu mugabo bivugwa ko atari afite ubushobozi bwo kubitaho yaje kubohereza mubaturanyi maze batashye basanga uyu mugabo yamaze gushiramo umwuka aho bivugwa ko yaramaze iminsi igera kuri 12  ntakintu akoza mukanwa ndetse naduke yabonaga akaba yatugabanyaga abana be kuko yavugaga ko obo bagikura mu gihe we yabonaga n'ubundi ntaho asigaye.

Nkuko yaje gukorerwa ubuvugizi na Televiziyo y'igihugu, byatumye polisi yo muri iki gihugu itangira iperereza ngo bamenye koko uyu mugabo yaba yazize inzara nkuko byagaragaye ndetse bikanatangazwa n' abana yareraga.

Biteganyijwe ko iyi guma murugo yashyizwe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda izarangira mumpera zakuno kwezi kuko bashyizeho iyiminsi 42 kandi ikaba yaratangiye kuwa 18 kamena 2021. Nubwo kandi ibi bibaye kuruyumugabo rimwe na rimwe usanga ibintu nkibi bidakwiriye kubona umuntu yarinda yitaba Imana nyamara abaturanyi be bari basanzwe bazi icyo akora naho akura amaramuko nyamara ibyago byaza nibura ntibamufashe.

Nubwo umuco wo gufasha ugenda ukendera mubantu ariko nyamara siko byakagenze kuko mukinyarwanda bavuga ko ntawigira ahubwo umuntu agirwa n'abandi.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/uganda-umugabo-wadodaga-inkweto-yishwe-ninzara-nyuma-yuko-perezida-museveni-ashyize-igihugu-cyose-muri-guma-mu-rugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)