Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports yifuza gusinyisha rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi akinira ikipe ya AS Kigali, aho ikipe ya Rayon Sports yizeraga ko uyu ari wo mwaka mwiza wo kumusinyisha nyuma yo gusoza amasezerano y'umwaka umwe yari afite.
Uyu mukinnyi mu mwaka ushize w'imikino ubwo yatandukanaga n'ikipe ya Emiarates Fc yo muri Leta ZUnze Ubumwe z'Abarabu, aho nabwo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko bikarangira yerekeje muri AS Kigali.
-
- Hakizimana Muhadjili yamaze kwerekeza muri Police FC avuye muri AS Kigali akiniye umwaka umwe
Ubu yari yamaze kumvikana na Rayon Sports, aho yagombaga kuyisinyira kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri iyi nshuro ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ikorana ibiganiro n'uyu mukinnyi ndetse byasaga nk'ibyarangiye hasigaye ko umukinnyi ashyira umukono ku masezerano byagombaga gukorwa kuri uyu wa Gatandatu.
Amakuru atugeraho avuga ko ikipe ya Rayon Sports yari yumvikanye na Hakizimana Muhadjili ko aza kuyisinyira amasezerano y'imyaka ibiri ndetse banemeranyijwe ku mafaranga, impande zombi zinemeranya umushahara.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Muhadjili yasubiye kureba abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports, amakuru akavuga ko yahageze ibyo bari bumvikanye yabihinduye, byatumye ahita yerekeza mu ikipe ya Police Fc yamuhaye amasezerano y'umwaka umwe kuri Miliyoni 15 Frws, ndetse n'umushahara wa Miliyoni imwe.
Si Rayon Sports gusa, ikipe ya AS Kigali nayo yifuzaga kuba yakongerera amasezerano Muhadjili ngo azanabafashe mu mikino ya CAF Confederation Cup bazahagarariramo u Rwanda, ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Police FC.
Gusa kugeza ubu ntabwo ikipe ya Police Fc yari yatangaza ku mugaragaro ko yasinyishije uyu mukinnyi, gusa inshuti za hafi y'uyu mukinnyi zemeza ko yamaze kwerekeza muri AS Kigali