Ukundo rwabo ni kera habayeho! Zari yahishuye impamvu yatandukanye n'umukunzi we mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko muri Gashyantare 2021 Zari atangaje ko ari mu rukundo rushya n'umusore yise Dark Stallion, bisa nk'aho urukundo rwabo ari kera habayeho kuko uyu mugore yamaze gusiba amafoto ye kuri Instagram ye yongeraho ko atumwubakaga.

Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y'urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y'Iburasirazuba bitewe n'uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y'igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w'abana 5 yagiye abwirwa n'abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

Rusa n'aho rwarangiye mu marira, ni nyuma y'uko asibye amafoto yose y'uyu mugobo(ayo bari kumwe n'aye wenyine) yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Abinyujije kuri Instagrm Stories, Zari yaciye amarenga y'icyo yaba yarapfuye n'uyu mugabo aho yavuze ko umuntu utakubaka umureka akagenda.

Ati 'ndamukumbuye ariko nari mfite kumureka akagenda, ibitanyubaka sinabigumana.'

Amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarasubiranye na Diamond Platmunz batandukanye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri.

Zari Hassan yahishuye ko yatandukanye ko Dark Stallion
Zari Hassan ngo ntiyagumana ibitamwubaka
Biravugwa ko Zari yasubiranye na Diamond



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukundo-rwabo-ni-kera-habayeho-zari-yahishuye-impamvu-yatandukanye-n-umukunzi-we-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)