Ukwicuza no gusaba imbabazi ku bareganwa na Rusesabagina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, Urukiko rwahaye umwanya abaregwa bakomeza kugenda bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

Shabani Emmanuel ni we wari ugezweho, ahawe umwanya abwira Urukiko ko kugira ngo ajye muri FLN yabitewe n’ubushishozi buke yagize akemera gushukwa azi ko agiye gukorera amafaranga yagombaga guhindura ubuzima bwe n’imibereho yari afite.

Shabani yabwiye urukiko ko yemera icyaha yakoze akacyicuza akanagisabira imbabazi imbere y’urukiko, u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Uruhare rwanjye ntirungira umwere ku byaha ndegwa, ndabasaba mu bushishozi bwanyu ko nabiryozwa nkaba mbyicuza kandi mbisabira imbabazi mwebwe ubwanyu, urukiko n’abanyarwanda muri rusange."

Shabani yasabye ko yahabwa imbabazi mu bushishozi bw’urukiko, kubera ko yakomeje gusaba no kuzisaba abanyarwanda kuko amaze kugororoka atazongera gutatira igihango cya Ndi Umunyarwanda kandi ko yiteguye kugendera ku ndanganagaciro za Ndi Umunyarwanda.

Yasabye kugabanyirizwa ibihano maze akanabisubikirwa.

Ati “Sinasoza ntabashimiye umwanya mwampaye ngo ngaragaze uruhare rwanjye mu bikorwa bya MRCD-FLN, igihe maze muri gereza nasubije amaso inyuma mbasha kwisubiraho nsanga hari byinshi namaze gusobanukirwa.”

Matakamba Jean Berchmans we yavuze ko yemera icyaha ndetse no mu ibazwa mu bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko atigeze agihakana.

Yabwiye Urukiko ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi n’amahanga abureberaho ari na yo mpamvu nk’uko yabisobanuye mbere yemeye uruhare rwe mu cyaha ashinjwa, bityo akaba yiteze guhabwa imbabazi akagabanyirizwa ibihano.

Matakamba yavuze ko mu kwemera icyaha kwe yagaragaje ukuri kose, avuga n’abo bakoranye ndetse n’uburyo bagiye bakoranamo by’umwihariko mu gitero cyo muri Nyakarenzo.

Yavuze ko icyo yari ashinzwe nk’umuntu wakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamuhaga ibikoresho birimo za gerenade akabizanira abari abarwanyi ba MRDC-FLN. Ikindi yahishuriye urukiko ni uko hari amadorali 100 bahaga umuntu wagiye mu bitero, na we akaba yarahembewe ibitero bibiri yagiyemo.

Matakamba yavuze ko ibyaha yakoze abyemera bityo asaba urukiko kumugabanyiriza ibihano kandi rukanabisubika.

Nshimiyimana yasabye kujyanwa i Mutobo kwigishwa amateka y’igihugu

Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko kwinjira mu mitwe ya MRCD-FLN byabaye ashimuswe akuwe mu ishuri nk’uko yabisobanuye mu iburanisha.

Yavuze ko ari inyeshyamba zabavanye mu ishuri zibajyana zibaziritse amaboko, bahita bajya mu bikorwa by’iterabwoba. Ati “Najyanywe mu gisirikare nshimuswe, ntabwo nakinjiyemo ku bushake bwanjye.”

Nshimiyimana yavuze ko yatangiye amashuri abanza mu 2001, ajyanwa mu mahugurwa ya gisirikare akuwe mu ishuri ubwo yigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2009.

Yavuze ko bari barabwiwe ko umuntu wese utashye leta y’u Rwanda ihita imwica ari na yo mpamvu ubwo yageragezaga gutoroka igisirikare, atigeze atorokera mu Rwanda ahubwo yagiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko iriya mitwe y’iterabwoba yari ifite uburyo itanga amafaranga mu ngabo za Congo ku buryo yagerageje gutoroka mu 2018, agiye muri Monusco ariko agatangirwa ruswa, afatwa n’ingabo za Congo zimusubiza inyuma.

Yavuze ko adakwiye kuryozwa ibyaha byo kuba muri iyi mitwe ya MRDC-FLN kuko yinjijwemo ku ngufu, ku gahato bityo akwiye gufatwa nk’uwagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na MRCD-FLN.

Ati “Ndasanga ibihano bidakwiye kuri njye, ahubwo icyo nari nkwiye ni uko nakwigishwa amateka y’igihugu nanjye ngafatwa kimwe n’abandi twafatanywe bari i Mutobo, harimo abana twiganaga, harimo abayobozi bari bakomeye ndetse banyijije muri iriya mitwe”

Yakomeje agira ati “Abo bose bari i Mutobo, nanjye nkaba nsaba aho kugira ngo mpabwe ibyo bihano nahabwa ayo mahirwe yo kwigishwa amateka y’igihugu nkavanwa mu mwijima twari twarashyizwemo n’iriya mitwe.”

Uwunganira Nshimiyimana yavuze ko umukiliya we yafashwe bunyago nk’uko hari abandi bana bafatanywe bagiye binjizwa muri iyi mitwe ku ngufu, bityo nk’uko biteganywa n’amategeko akaba akwiye kurekurwa kuko yinjijwe mu bikorwa bibi ku gahato.

Iyamuremye Emmanuel wari wasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko nta bushake yigeze agira bwo kwinjira mu kitwe y’iterabwoba ahubwo yagiye ashiduka yayinjijwemo ndetse ngo kuyivamo ntabwo byabaga ari ibintu byamushobokera kuko uwafatwaga yatorotse yabaga ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Yavuze ko ibikorwa by’ibitero byagabwe n’iyi mitwe nta ruhare yabigizemo kuko nta bujyanama yatangaga mu kubitegura cyangwa kubiyobora.

Avuga ko atigeze yumvikana n’ubuyobozi ubwo bwamusabaga kuyobora ibitero byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda.

Iyamuremye yanabwiye Urukiko ko nta bitero yigeze ategura cyangwa ngo abiyobore ari nayo mpamvu yafatiwe ku mupaka n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ubwo yari aje mu Rwanda arimo gusohoka muri iyi mitwe y’iterabwoba.

Yakomeje agira ati “Nanjye nkaba nasabaga ko nk’uko abo twabanye banyujijwe i Mutobo bari kwigishwa Uburere Mboneragihugu […] nanjye ari uko byangendekera nkajyanwa i Mutobo nkigishwa uburere mbonera gihugu ngasubizwa mu buzima busanzwe.”

Yavuze ko kuri ubu amaze gusobanukirwa ko igihe bamaze bari muri iriya mitwe itemewe batakaje byinshi cyane nabo bakabaye barimo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Iyamuremye yavuze ko mu gihe yaba atajyanwe i Mutobo, urukiko rwazakoresha ubushishozi bwarwo bityo akanahabwa ibihano akaba yabisubikirwa akabona amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ati “Narangiza nsaba imbabazi, imbere y’urukiko n’Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero, ababuze ababo n’abakuwe mu byabo. Nkaba nizeza ko ngize amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe nafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara yaganiraga n'umwunganira mu mategeko mbere y'uko iburanisha ritangira
Matakamba Jean Berchmas yabwiye urukiko ko mu iburanisha yagiye yemera icyaha akanagaragaza ukuri kose bityo akwiye gukurirwaho ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse
Nsabimana Callixte nawe yari yitabye Urukiko n'ubwo we yamaze kugaragaza icyo avuga ku busabe bw'Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25
Mu Rukiko, abaregwa baba bahuze bari gusoma dosiye zabo kugira ngo babe biga ku byo baza kwireguza
Mukandutiye Angelina niwe mugore rukumbi ureganwa na Paul Rusesabagina
Matakamba yatakambiye urukiko asaba guhabwa imbabazi
Niyirora Marcel yatakambiye urukiko arusaba kugabanyirizwa ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse
Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko ko yifuza kurekurwa akajyanwa i Mutobo kwigishwa Uburere Mboneragihugu
Shabani Emmanuel yavuze ko asaba imbabazi Abanyarwanda by'umwihariko abagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)