Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. Matayo 6:6
Abantu benshi bakunda gusengera mu matsinda, amtsinda manini: Mu rusengero, mu byumba by'amasengesho, korari yasenzeâ¦, Ariko amasengesho akwiye kuba ari umwihariko ku giti cyawe. Ukwiye kuba hari ukuntu uhura n'Imana, wowe nayo muri babiri. Hanyuma se umnsi watewe uri wenyine, nta muntu uri hafi ngo agusengere bizagenda bite?
'Mu minsi ishize hari umuntu watewe n'abadayimoni, abantu baturanye nawe barampuruza barambwira ngo 'Ngwino udufashe gusenga umuntu atewe n'abadayimoni! Ndababwira nti ntabwo ndi buze!, ngo yee? Nti 'ntabwo ndi buze'. Ndababwira nti mwebwe muri abanyagice, imyaka irenze nk'icumi yose mumaze mu rusengero mukijijwe ntimuramenya icyo Bibiliya ivuga? Iravuga ngo ' Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.' Mariko 16:17'
Ntabwo ari umurimo wa pastier gusa, ni umurimo w'abizera bose, ndababwira nti ntabwo ndibuze mugende. Baragenda barara barwana na dayimoni bigeze nka saa cyenda dayimoni ariruka, hanyuma uwo muntu arabohoka! Barambwira ngo' Byakunze!' nti ni icyo nashakaga, nagira ngo mbigishe ko namwe mwabishobora mutabanje kujya guhuruza itsinda ry'abantu. Ni ibimenyetso bizagumana n'abizera, ntabwo bizagumana na pastier wenyine' Pasiteri Dsire Habyarimana
Dukwiye kwiga gusega n'igihe turi twenyine kuko hari igihe uzaterwa nta muntu uri hafi, bityo uzamenya uko uri busenge.
Bibiliya nayo idukangurira ko dukwiye kwihererana n'Imana twenyine, dukurikije ikitegererezo cya Yesu. Igira iti:
"Atandukana na bo umwanya ureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati
'Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.' Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga" Luka 22:41
"Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana." Luka 6:12
Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati 'Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.' Luka 11:1
"Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine." Matayo 14:22
Kujya gusengera mu byumba no mu misozi, cyangwa no mu matsinda y'abantu benshi, ukwiye kubikora mu gihe wenda urimo kwiga gusenga ariko ukwiye no kwiga gusenga uri wenyine. Nitwiga uku gusenga tukamenyera ubu buzima, tuzabaho neza! Iyo usenga uri wenyine wiga kugirana umushyikirano n'Imana muri babiri. Ikindi kiza ni uko hari amabanga abandi bantu baba badakwiye kumva.
Kurikira hano iyi nyigisho yose
Source : https://agakiza.org/Ukwiye-gusenga-mu-buryo-bwawe-wowe-n-Imana-muri-babiri-gusa-Pst-Desire.html