-
- Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC
Avuga ko biba bisaba ko bikurikiranwa iminsi runaka kugira ngo habone kwemezwa koko niba icyorezo cyagabanutse, hagendewe ku bushakashatsi bundi butandukanye bukorwa burimo no gufata ibipimo ku mubare w'abantu benshi, nk'uko Dr Nsanzimana yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri TV 10 kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021.
Dr. Nsanzimana avuga ko abantu bapfa haba harimo ababa bari bamaze igihe bitabwaho barwaye, ku buryo akenshi usanga ikibazo cy'uburwayi bari bakimaranye igihe.
Ati “Ushobora gusanga kuba abitabye Imana ikibazo cyabo cyaratangiye mu kwezi kwa gatandatu atari ikibazo cy'impinduka zabaye mu kwa karindwi, aho rwose twaba twibeshye. Kimwe n'uko ushobora gupfusha abantu benshi umunsi umwe atari uko uwo munsi Covid-19 yahise izamuka igasa n'iturika, ahubwo ari ingaruka z'ikibazo tumaranye iminsi”.
Gusa ariko ngo kuba umubare w'abantu bahitanwa na Covid-19 ukomeje kuzamuka kurusha mu bihe bya mbere, bifitanye isano n'ubwoko bwa virusi nshya ya Delta abantu barimo kurwara.
Dr. Nsanzimana ati "Ubu noneho nta gushidikanya nyirabayazana cyangwa icyatumye byiruka cyane nko ku gipimo cya 80% cyangwa 90%, ni ubwoko bwa virusi abantu barimo kurwara, kuko na mbere abantu bararwaye ari benshi ariko impfu ntabwo zarengaga abantu 2 ku munsi, ukibaza ngo ko zose ari Covid-19, kuki iyi ije abantu bagahita bapfa umusubirizo bihuta, nta kindi rero n'ubwoko bwayo Delta”.
Iyi Delta ngo ukuntu iteye iraza ku gihu kiyipfutse ikihindura inshuro ebyiri mu gihe izindi byabaga ari rimwe gusa, ku buryo iyo ikugezeho isanga uturemangingo twose dufunguye ikagenda yinjira yihuta no mu kubyara kwayo bikihuta cyane, ku buryo niba izindi zororokaga inshuro imwe, Delta yo yororoka inshuro igihumbi.
Uwo muyobozi arongera ati “Ubundi izindi zitinda mu mazuru zikirimo gukina n'uturemangingo zikagutera uducurane cyangwa se ugakorora, ariko mu bigaragara Delta ihaya akanya gato igahita imanukira mu bihaha yihuta, yagera mu bihaha rero igatangira kororoka. Uko yororoka ziba zatangiye kuhakora nk'icyondo, icyo cyondo rero ni cyo gifunga ya myanya y'ubuhumekero y'ibihaha, wazamura ibihaha umwuka ntutambuke kuko ziba zahafashe”.
Bimwe mu bimenyetso bya Delta harimo kumva uribwa umutwe cyane mu buryo budasanzwe, kubabara mu ngingo na byo mu buryo budasanzwe, umuriro na wo ugatangira kuba mwinshi, kubura impumpuro n'uburyohe na byo biriyongera cyane hamwe no gucibwamo ubusanzwe bidakunze kuba ku barwayi ba Covid-19.
Kuva icyorezo Cya covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugera ku wa 24 Nyakanga 2021, kimaze gutwara ubuzima bw'abantu 727.